Ibigega bya sitasiyo Hass Petroleum i Nyabugogo byari bigiye gushya
Tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahindutse umuyonga, mu gihe cya saa ine z’amanywa kuri uyu wambere tariki 03/09/2012, aho yari irimo gukanikirwa muri sitasiyo Hass Petroleum iri i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Habuze gato ngo ibigega by’iyo sitasiyo bifatwe, bikaba byari guhita bikongeza inyubako z’ubucuruzi zihegereye, nk’uko ubuyobozi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali bwabitangaje.
Iyo modoka yakoraga umurimo wo gutwara abantu mu muhanda Kigali-Musanze-Rubavu, yari iy’uwitwa Nsengiyumva Jean de Dieu, wayihasize kugirango bamurebere niba nta kibazo cya moteri yari ifite.
Umukanishi wari wayisigiwe witwa Gakwerere Jean, avuga ko habayeho ikosa ryo gukorera imirimo yo mu igaraji aho bavidurira, kuko nyir’imodoka yamusabye gukora muri moteri, asanze atari ho ikibazo kiri, yizanira umukanishi w’intsinga, ari nazo nyirabayazana wo gutwika imodoka.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief. Supt. Rogers Rutikanga, yashimiye abaturage bihutiye gutabaza Polisi, kuko ngo iyo umuriro ufatisha ibigega bya lisansi, amazu ahegereye y’ubucuruzi nayo yari guhinduka umuyonga.
Nyiri sitasiyo na nyir’imodoka bose bavuga ko bari bafite ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, ariko ngo biracyagoranye ko nyiri imodoka yishyurwa na sosiyete ya SORAS yari yarishinganyemo, nk’uko umukozi wayo Mporanyi Jean Baptiste yatangaje. Yagize ati: “Ese ubundi hariya ni mu igaraji?”.
Inkongi z’imiriro zirimo kwigaragaza hirya no hino mu mujyi wa Kigali, aho nyuma y’ukwezi utubari tubiri, iduka ry’imiti n’icyumba gicuruza ibyo kohererezanya amafaranga biri mu mujyi rwagati, byahiye hakarokoka ibikoresho bike cyane.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese nkiyo bigenze bityo nyiriyo modoka hari ikintu ashobora kumarirwa bitewe nuko ikinyabiziga cye kiba kizize impanvu zitamuturutseho murwego rw’ubufasha bwigihugu?cyangwa arekerayo.