Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% mu myaka umunani ishize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje izamuka ry’ibiciro, aho ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% mu myaka umunani ishize, ryatumye muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongeraho 7.3% ugereranyije na Nyakanga 2024.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, usanga ibiciro byiyongereyeho 0.1%, izamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69.6% n‘ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2.7%.

NISR yatangaje ko ubwiyongere bw’ibiciro bwatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6.4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 12.2%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi 70.7%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi 7%, iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20.1%, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7.7%, ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024.

Ikigereranyo gishya cy’Ibiciro by’Ibikenerwa (CPI) cyerekana mu myaka umunani ishize habayeho izamuka rikabije ry’ibiciro ry’ibijyanye n’ubuvuzi mu Rwanda.

By’umwihariko, serivisi z’ubuvuzi zitangirwa hanze y’ibitaro nko kwakirwa na muganga cyangwa gukora ibizamini bya laboratwari zimaze kwiyongerayeho hafi 93.6%, ni ukuvuga ko zikubye hafi kabiri.

Ikiguzi cy’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi cyazamutseho 87%, naho serivisi z’ibitaro zirimo kwakira abarwayi bacumbikirwa no kubavura zirimo n’ibikorwa by’ubuvuzi bikomeye (nk’iby’ubuvuzi byo kubaga) cyazamutseho hafi 81%.

Ibi bivuze ko serivisi zatangwaga ku mafaranga 100 mu 2017, ubu mu 2024 zisaba hafi amafaranga 200, cyane cyane ku serivisi zitangirwa hanze y’ibitaro.

Iri zamuka rifitanye isano n’ibibazo bitandukanye byugarije urwego rw’ubuvuzi, birimo izamuka ry’ibiciro mpuzamahanga by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bitumizwa mu mahanga, kongera umushahara w’abakozi bakora mu rwego rw’ubuzima no kwiyongera gukomeye kw’abakeneye serivisi z’ubuvuzi.

Imiterere y’izamuka ry’ibiciro

Si uko byazamutse mu myaka ishize gusa, kuko n’ubu ibiciro bikomeje kuzamuka buri mwaka.

Ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024, serivisi z’ubuvuzi zitangirwa hanze y’ibitaro zizamukaho hafi 12.7%, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bizamukaho 14.3%, naho serivisi z’ibitaro zikiyongeraho hafi 12%.

Ni mu gihe ugereranyije ameze abiri ashize, ni ukuvuga Kamena na Nyakanga 2025, ibiciro ibiciro byazamutse hagati ya 1% na 1.5%.

Ibi bigaragaza ko ikiguzi cy’ubuvuzi kizakomeza kuzamuka, kubera ko ibitaro n’ibigo nderabuzima birimo guhura n’izamuka ry’ibiciro bigatuma bongera amafaranga basaba abakenera serivisi zabo.

Ni izamuka rije rikurikira iryo muri Kamena 2025, kuko byari byiyongereyeho ku kigero cya 7%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka