Ibibazo mu mikorere y’abamotari bizakemuka bitarenze uyu mwaka wa 2023 - RURA

Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko ibibazo byose byagaragajwe n’abamotari byahawe umurongo ndetse ibyinshi birimo biragana ku musozo, ku buryo byose bizaba byakemutse muri uyu mwaka.

Mubiligi Jean Pierre, ukuriye ishami rishinzwe abamotari muri RURA aganira na Kigali Today yavuze ko ikibazo cya mbere bakemuye n’imikorere ya Koperative nyinshi zitarimo imikorere inoze, hashyirwaho Koperative eshanu gusa ndetse abayobozi bagize komite nyobozi bazo batorwa n’abamotari.

Ati “ Buri Koperative ifite Komite nyobozi n’umukozi umwe wo kuyicunga (manager) Uyu mukozi uhoraho wa Koperative ahembwa mu nkunga itangwa na leta kuri ayo ma Koperative kandi ashyirwaho na komite yatowe n’abamotari.

Kugeza Ubu kandi nta mu motari ugisabwa umusanzu uwo ariwo wose werekeranye n’amafaranga arebana na Koperative ahubwo yishyura ibirebana n’umusoro gusa.
Icyo izi koperative zibamariye ni ukubafasha kubona ibyangombwa by’ibanze igihe babikeneye bibagaragaza ko ari abamotari, ndetse n’aho bakura ibyangombwa birimo n’umwambaro ubaranga igihe bawukeneye.

Ikindi cy’ibazo cyakemutse abamotari bari bagaragaje n’icy’abantu bari bashinzwe kugenzura imyitwarire yabo igihe bari mu kazi bagarukagaho cyane ku kintu cyo kubafata bakoresheje imbaraga ndetse bakanabatwarira moto n’ingofero z’abagenzi.

Mubirigi avuga ko uru rwego rushinzwe imyitwarire rugikora ariko ko ubu rugenzura amakosa gusa rukabigeza kuri Komite nyobozi nayo igafata umwanzuro kuri ayo makosa.

Ati “ Uru rwego ruracyakora ariko ntibagifata abamotari ahubwo bandika amwe mu makosa aba yakozwe nabo. Uru rwego rusinyana amasezerano y’akazi na abashinzwe izi Koperative (managers) kuko ari bo batanga amakuru ku makosa yakozwe. Aba nabo bahembwa mu nkunga itangwa na leta inyujijwe muri RURA.

Nshimyumukiza Jonathan ni umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali avuga ko kuba byaravugururwe ari ikintu cyiza cyane kuko byagabanyije akavuyo n’urugomo n’igihombo byagaragaye muri Koperative za mbere.

Kuba bagenzurwa n’uru rwego rushinzwe imyitwarire yabo avuga ko nta kibazo kirimo kuko Abamotari ubaretse bakigenzura mu kazi kabo ka buri munsi bakora amakosa menshi.

Ati “ Tugira amayeri menshi arimo guhisha Puraki, gukora nta byangombwa , ariko bano bantu badufasha gushyira ibintu ku murongo”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita kubibazo by’abamotari binyuze mu kigo ngenzuramikorere RURA, kikazafatanya n’izindi nzego kunoza imikorere y’abamotari hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka