Ibibazo bya gitifu bituma atubahiriza neza inshingano ze

Guverineri w’Uburasirazuba arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Kayonza kongera imbaraga mu kazi kugira ngo bazese imihigo biyemeje.

Abo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baherutse kwiyemeza imihigo 19 basinyiye imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Uburasirazuba n’Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu ubwo bari mu Itorero i Gabiro muri Kamena 2015.

Ba gitifu b'utugari mu Karere ka Kayonza ngo baracyafite ikibazo cyo kutagira ibyangombwa nkenera bituma bubahiriza neza inshingano zabo.
Ba gitifu b’utugari mu Karere ka Kayonza ngo baracyafite ikibazo cyo kutagira ibyangombwa nkenera bituma bubahiriza neza inshingano zabo.

Nubwo imwe muri iyo mihigo bageze kure bayishyira mu bikorwa, bamwe mu bo twavuganye banavuga ko hari iyo bataragira icyo bakoraho nk’uko Sebineza Kiyonga uyobora Akagari ka Nyagatovu ko mu Murenge wa Mukarange abivuga.

Ati “Hari imihigo myinshi twakoze, ariko hari n’indi itarakozwe. Ntitwavuga ko byose twabikoze.”

Murebwayire Agnes, uyobora Akagari ka Rukara na we yungamo agira ati “Iriya mihigo twasinyiye i Gabiro nagenzuye nsanga imihigo nabashije gushyira mu bikorwa ari 14, indi itanu mu by’ukuri nta kintu nayikozeho.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuga ko impamvu nyamukuru ituma batabasha kuzuza neza inshingano zabo ari iyo kutoroherezwa kubona ibyangombwa nkenerwa biborohereza akazi, nk’uko babibwiye Guverineri w’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, mu nama yabahuje na we kuri uyu wagatatu.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya, aganira n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari mu Karere ka Kayonza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, aganira n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Kayonza.

Sebineza ati “Hari abatagira mudasobwa, abakorera mu tugari tutagira amashanyarazi kugira ngo abone aho akorera raporo bikaba ikibazo, wanatega ukajya ku murenge ugasanga imashini imwe murayirwanira n’abakozi b’umurenge bose.”

Guverineri Uwamariya yavuze ko kugeza ubu ingengo y’imari igenerwa imirenge ishobora gukemura ibibazo by’ibanze by’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, bityo ngo bakaba bagomba guhabwa ibyangombwa bibafasha kuzuza inshingano zabo, kuko iyo batabihawe n’umusaruro w’ibyo bakora utagaragara.

Uyu muyobozi anavuga ko byinshi mu bibazo by’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bigenda bikemuka, by’umwihariko icy’ibirarane bari bafitiwe ndetse n’amafaranga y’itumanaho.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ni bamwe mu bafatwa nk’inkingi ya mwamba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushingiyeho.

Imihigo y’uturere ishingira mbere na mbere ku mihigo y’ingo n’imidugudu, iyo na yo ikagenzurwa n’utugari kandi itagerwaho bikagira ingaruka ku mihigo y’akarere muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka