Ibibazo by’abaturage batishyurwa ibyabo bizihutishwa mu kwezi kw’imiyoborere
Ambasaderi Fatuma Ndangiza akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB aratangaza ko ukwezi kw’imiyoborere kuzibanda ku bibazo by’abaturage bamburwa ibyabo.
Ambasaderi Fatumba Ndangiza avuga ko abaturage benshi bagaragaza ikibazo cyo kutishyurwa ibyabo igihe bimuwe ku nyungu rusange, kandi ugasanga basiragizwa mu gihe itegeko riteganya ko uwimuwe abanza guhabwa indishyi y’ibye kandi ikwiye.

Ambasaderi ndangiza agira ati, “Muri uku kwezi kuzarangira twakemuye byinshi mu bibazo bigaragara cyane by’indishyi z’iby’abaturage byangizwa ku nyungu rusange kuko biragaragara cyane”.
Atangiza ukwezi kw’imiyoborere i Rugendabari mu karere ka Muhanga, abaturage bagaragarije Ambasaderi Ndangiza ko bakoreye ba rwiyemezamirimo batandukanye ariko bakabambura.

Abaturage bavuga ko bakoze mu bikorwa bya VUP byo guhanga no gusibura imihanda, kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, kubaka ikigo nderabuzima cya Rugendabari, hose bakaba baragiye bamburwa.
Abaturage kandi bavuga ko bafite ikibazo cy’ibyabo byagiye byangizwa n’ibikorwa byavuzwe haruguru aho usanga nk’ahakaswe imihanda mu mudugudu wa
Rugendabari, hakiri imiryango 56 isaba kwishyurwa ibyabo byangijwe hashize imyaka igera ku munani.
Ba rwiyemezamirimo Seburikoko wakoresheje abaturage ku Muhanda ugana i Kibangu, n’uwo bita Abuba wubatse ivuriro rya Rugendabari ni bamwe mu batungwa agatoki kuba barambuye abaturage, ndetse n’Akarere ka Muhanga karegwa kuba katarishyura abangirijwe imitungo mu guca imihanda mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko ku kibazo cya Seburikoko ari byiza ko abaturage bagaragaje ikibazo hakiri kare bakaba bagiye gukurikiranirwa amafaranga yabo kandi ko Seburikoko atazabambura kuko Akarere kakimufitiye amafaranga menshi kandi ko imirimo itararangira.
Naho ku kibazo cya Abuba, Mutakwasuku asaba ubuyobozi bw’Umurenge wa
Rugendabari n’ivuriro rya Rugendabari gufatira amafaranga ye y’icyiciro cya nyuma akabanza kwishyura abaturage mbere yo gusinyirwa ko ahabwa amafaranga asigaye mu gihe abasaba kwishyurwa ibyangijwe ahakaswe imihanda mu mudugudu wa Rugendabari bo bagana inkiko kuko nta bimenyetso bagaragaza.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|