INTERPOL ngo yitaye ku ifatwa ry’abakurikiranyweho Jenoside, kuko inama yabereye mu Rwanda
Kuba ari ubwa mbere inama ya Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) igamije guhana ibyaha bya Jenoside ibera mu gihugu cya Afurika nk’u Rwanda, ahabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo biratanga icyizere ko abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bazafatwa, nk’uko ubuyobozi bwa INTERPOL bwabyijeje.
Umuyobozi wungirije muri INTERPOL ushinzwe gushakisha abaregwa, Stefano CARVELLI, yemeza ko Polisi mpuzamahanga yahagurukiye gufata abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Carvelli yagize ati: “Iyi ni inama mpuzamahanga ya gatandatu ya INTERPOL, ariko niyo nama ya mbere ikorewe mu gihugu cya Afurika nk’u Rwanda, cyabayemo Jenoside. Kuba INTERPOL yatumije izi mpuguke zigahurira hano, ni ikimenyetso ko Polisi mpuzamahanga yahaye agaciro ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.”
“Kuziba icyuho cyo kudahana (nk’uko yari insanganyamatsiko y’inama ya INTERPOL), bisaba imbaraga zizweho neza mu gutahura no gufata abakekwaho ibyaha; nkaba rero nizeye ubufatanye bw’ibihugu mu gufata abakurikiranyweho Jenoside no kubageza mu butabera”, nk’uko Ministiri w’Umutekano, Shehe Musa Fazili Harelimana yabisabye, ubwo yasozaga inama ya Interpol yaberaga mu Rwanda.

Stefano Carvelli yashubije ko INTERPOL ifite impapuro zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu bitandukanye; aho inama ngo yari igamije kwibutsa ko ubufatanye bugomba gukomeza ndetse bukiyongera.
Ibihugu bigize Interpol byiyemeje gukorana, kugirango amakuru ava mu Rwanda cyangwa ku rukiko rwa Arusha, ajye ashyikirizwa ibiro bikuru bya Interpol biri mu Bufaransa, nabyo bihite biyageza ku gihugu ukurikiranyweho ibyaha abarizwamo.
Carvelli yasobanuye ko ubufatanye bwa za Polisi z’ibihugu kubera INTERPOL bwatumye abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bamera nk’abari mu gihugu kimwe, kuko ngo aho bazajya hose bazahasanga INTERPOL ikabafatirayo.

Yavuze ko ubu bufatanye ngo aribwo bwatumye Nteziryayo, Kalisa Nzabonimana, Bernard Munyagishari n’abandi bafatirwa mu bihugu barimo. U Rwanda ruremeza ko abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bari hirya no hino ku isi, babarirwa muri 200.
Ngo n’ubwo atatangaza imyanzuro y’ibyavuye mu nama y’iminsi itatu ya INTERPOL yaberaha i Kigali kuva tariki 14-16/4/2014, Carvelli aremeza ko habayeho kurushaho kumenyana no gukorana kwa Polisi z’ibihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko natwe polisi yacu igomba kugera ku rwego rukomeye cyane.twiteguye kuyiteza imbere mu rwego rwo gukunda igihugu cyacu .