ICPAR yiyemeje kugabanya ibihombo ababaruramari bateraga leta
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR) kiratangaza ko gifite gahunda yo kugabanya ibihombo muri leta no mu bigo byigenga, nyuma y’uko kuva cyashingwa mu 2008 kimaze guhugura ababaruramari b’umwuga bagera kuri 300.
Iki kigo kikazabikora gitanga ubumenyi n’ubunyamwuga ku bashoramari basanzwe muri aka kazi n’abandi babifitiye ibyangombwa bifuza kubizoberamo, nk’uko umuyobozi wacyo, Francis Mugisha yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 16/2/2015.
Yagize ati “Iyo wiyemeje kuba umucungamari w’umunyamwuga, ugomba gukoresha ubwo bumenyi ikindi kandi uwaguhaye akazi na we yagombye kuba azi ko ufite ubumenyi”.

Hashyigikiwe kandi ko nta muntu wemerewe gukora mu ibaruramari ataranyuze muri iki kigo kabone n’iyo yaba abifitiye impamyabumenyi, nk’uko byashimangiwe na Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Gusa ICPAR iracyahura n’imbogamizi yo kuba abasanzwe mu kazi bitaborohera kubona umwanya wo kwiyungura ubumenyi, no kutamenya icyo bazaba nyuma yo kwiga. Harimo n’ibindi bijyanye no kubazwa n’umwarimu utarigishije abiyungura ubumenyi no kuba abenshi bagana ICPAR bakoresha ururimi rw’ Igifaransa, ni bimwe mu bikomeje kubabera imbogamizi.
Ibizamini bya CPA (Certified Public Accountant) na CAT (Certified Accounting Technician) bikorwa n’abacungamari batandukanye barimo abaturutse muri Kaminuza y’u Rwanda n’ abigenga.

Abanyeshuri biga muri ICPAR bashobora guhabwa ubumenyi mu gihe baba biga no muri kaminuza cyangwa bakora.
Hanamuritswe kandi abanyeshuri barangije kwihugura ubumenyi muri ICPAR ku bufatanye na za kaminuza zitandukanye, abanyeshuri batanu ba mbere bazahabwa akazi ko kugenzura imari mu gihe baba bamaze gutsinda ikizamini byabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibaruramari n’umwuga usaba ubushishozi n’ubunyamwuga bukomeye rwose kuburyo abawukora bakwiye kuba bafite ubumenyi buhagije