IBUKA iramagana raporo ya ONU ivuga ko u Rwanda rutera inkunga M23

Muri kongere ya 6 y’umuryango AVEGA Agahozo yabereye mu karere ka Huye tariki 02/08/2012, umuryango IBUKA wasohoye itangazo ryamagana raporo y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ivuga ko u Rwanda rutera inkunga M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kongo

Iri tangazo ritangira rigira riti “ Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubabajwe cyane na raporo iherutse gukorwa n’abitwa Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko ngo u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23, urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Nk’abarokotse Jenoside dusanga raporo nk’izi nta kindi ziba zigamije uretse kudusubiza inyuma no kuturangaza kugira ngo dutezuke k’umuvuduko w’iterambere twiyemeje”.

Iri tangazo rikomeza ryerekana ko abakoze iyi raporo babiterwa n’ikimwaro bafite cy’uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa isi yose ibizi kandi ibirebera ikoresheje ikoranabuhanga rigezweho ubu ryatumye isi yegerana igahinduka nk’umudugudu.

Na none kandi muri iri tangazo, IBUKA yibutsa ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo itahwemye kuba indiri y’abakoze Jenoside kandi n’Umuryango Mpuzamahanga ukaba ntacyo wakoze kigaragara ngo uhashye izo nkoramaraso ubu zibumbiye mu mutwe wa FDLR.

Umuryango IBUKA wanaboneyeho umwanya wo kwihanganisha Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iriya raporo kandi ubasaba kwima amatwi uwo ariwe wese ugamije kubaca intege bityo bagakomeza ibikorwa byabo byo kwiteza imbere no kwiyubakira igihugu, icyerekezo Abanyarwanda bahisemo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya rwose ibi ni ukwivanga mu bitabareba namwe ntimugakabye.

Sinumvayabo yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Aha ndasanga IBUKA yagombye guhindura izina ikitwa umuryango uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu rya Genocide y’abatutsi mu Rwanda no muri Congo ndetse no kw’isi hose! Byarushaho kumvikana! Ese indi miryango yose itabogamiye kuri Leta nayo ifate iya mbere yamagane iriya Raporo? IBUKA rwose ifite amafuti ahagije ariko na none nireke kwivanga muri Politiki kuko twifuza ko yazahoraho ikareka kuzafatwa nk’ishyaka rya politiki.

MWISENEZA yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka