IBUKA iracyafite ikibazo cy’amafaranga yo kubakira abacitse ku icumu batagira aho baba

Umuyobozi wa Ibuka, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, aravuga ko amafaranga ateganywa n’itegeko agomba kujya mu kigega gishinzwe gufasha abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi “FARG” agomba gufasha mu bikorwa bitandunye nta na rimwe ryari ryagera muri icyo kigega.

Agira ati “Turasaba Leta ko ijanisha ry’amafaranga ateganywa n’itegeko yagerwaho kuko nta na rimwe aya mafaranga aratangwa uko yateganyijwe mu itegeko”.

Dusingizemungu avuga amafaranga ateganywa n’itegeko aramutse agezweho byaba na ngombwa FARG ikongererwa izindi nkunga, nta kibazo abarokotse Jenoside bakongera guhura nacyo cyane cyane ku bijyanye no kubakirwa ndetse no gusanirwa amazu.

Mukangango Beata amaze imyaka 19 atarubakirwa iyi nzu yatangiye kubakirwa mu kwezi kwa 03/2012 ariko na n'ubu ntiruzura.
Mukangango Beata amaze imyaka 19 atarubakirwa iyi nzu yatangiye kubakirwa mu kwezi kwa 03/2012 ariko na n’ubu ntiruzura.

Ibi Dusingizemungu abivuze mu gihe hari abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kuvuga ko bafite imibereho mibi irimo kutagira aho baba kuko batarubakirwa.

Beata Mukangango, umukecuru utuye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango akagari ka Buhoro, ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside, avuga ko atagira aho aba kuko yemerewe kubakirwa ariko ngo nta n’ubu iyi nzu ye ntarayibona.

Abafite amazu ngo ntibagira ubwiherero.
Abafite amazu ngo ntibagira ubwiherero.

Verdiana Mukankundiye nawe atuye muri uyu murenge, avuga ko yubakiwe ariko inzu abamo ngo iyo imvura iguye ntabona aho aryama kubera ko inzu yubatswe nabi ndetse ngo akaba atanagira ubwiherero.

Kuri ibi bibazo byose, Dusingizemungu nibyo aheraho avuga ko ikigega cya FARG gikwiye kongererwa inkunga kugirango ibi bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihura nabyo bishobore gukemurwa.

Uyu mukecuru yibanira n'ihene n'inka mu nzu.
Uyu mukecuru yibanira n’ihene n’inka mu nzu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ukwihanaga kuko ubukungu bw’igihugu cyacu ntibutwemerera gukemura ibibazo byinshi byasizwe na genocide yakorewe abatutsi,icya ngombwa ni uko ubushake buhari,kandi nicyo cya ngombwa.

ishimwe yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka