I Wawa hazahindurwa ikigo kigisha ubumenyi ngiro ababyeyi nibita ku nshingano yo kurera

Minisitiri w’Intebe arasaba ababyeyi kwita ku nshingano yabo yo kurera neza abana, maze ikigo ngororamucyo no guteza imbere imyuga cy’i Wawa kigakoreshwa mu gutanga ubumenyi ngiro kurusha uko kigorora.

Ikigo ngorora muco cy’i Wawa cyashyiriweho kugorora abana b’inzererezi n’abandi bakoresha ibiyobyabwenge kuva mu mwaka wa 2010. Abana bamaze kukigezwamo barenga 3500.

Kimwe cya kabili cy’ingengo y’imari minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ihabwa gikoreshwa i Wawa mu kwita ku bahajyanwa (kubatunga, kubagaburira, kubambika ndetse no kubavuza); nk’uko byemezwa n’ umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Umwe mu bahagarariye ababyeyi bafite abana bajyanywe i Wawa avuga ko bidakwiye ko Wawa haba ikigo cyo kugorora umuco mu gihe ababyeyi bashobora kwita k’uburere bw’abana babo.

Ngo bikwiye ko n’ababyeyi bunganira ikigo mu kwita ku bana no kubatunga, ariko umuti nyamukuru ni uguhagarika impamvu ituma bazanywa i Wawa.

Avuga ko ibi byose Minisiteri ibikora nta nkunga y’ababyeyi b’abana nyamara imyitwarire mibi ituma urubyiruko rujyanwa i Wawa ishobora gucika buri munyarwanda abigizemo uruhare.

Urubyiruko rugezwa i Wawa rukagororwa rukigishwa imyuga n'imikino.
Urubyiruko rugezwa i Wawa rukagororwa rukigishwa imyuga n’imikino.

Igitekerezo cyo kwigishiriza ubumenyi ngiro mu kigo cy’i Wawa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ivuga ko igishyigikiye kandi ngo yiteguye kubikora.

Irateganya kongera ikoranabuhanga mu myuga yigishirizwa i Wawa bikazafasha urubyiruko kubona ibindi bunguka muri iki kigo bitari ukudoda, kubaza, guhinga, korora n’ubwubatsi.

Zimwe mu mbogamizi zikiboneka muri iki kigo zirimo ibura ry’ibikorwa remezo nk’amashanyarazi atahagera hamwe n’ingengo y’imari nke igenerwa ikigo kugira kigere ku nshingano gifite.

Hari abana bari inzererezi cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge bajyanwe i Wawa hanyuma bongera kuba bazima basubira mu miryango yabo ndetse ubu bafite imirimo bakora babikesha amahugurwa bahaherewe.

Kuri uyu wa 15/09/2012 urundi rubyiruko 711rurangije kwiga imyuga itandukanye muri icyo kigo bahawe impamyabushobozi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka