I Rwamagana hatahuwe imashini ikora amafaranga
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zataye muri yombi umugabo ufite imashini ikora amafaranga. Hanagaragaye amafaranga y’amahimbano mu bantu barenga batanu muri aka Karere.
Uwitwa Furaha niwe wafaranywe iyi mashini ahita ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranywe mu nkiko, kuri iyi mashini ishobora kuba yaramaze gusakaza amafaranga menshi y’amiganano muri Rwamagana.
Superintendant James Muligande, Umukuru wa polisi muri Rwamagana, yabwiye KigaliToday ko abagaragaweho ayo mafaranga bose bari gukurikiranwa mu bwitonzi kugira ngo hamenyekane neza aho bayakuye, hanamenyekane niba ataramaze gusakara mu ntoki za benshi mu baturage.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03/08/2012, hari umuturage wagejeje kuri Polisi ikibazo ko yagiye guhaha akishyura, amafaranga bamugaruriye yayajyana ahandi bakayanga bikaza kugaragara ko ari amiganano.
Hari n’undi mwana wagaragaje umuntu wamuhaye amafaranga ibihumbi 25, kugira ngo ajye kumugurira ibyo yari amutumye, basanga ayo nayo ari amiganano.
Undi muturage ufite akabari ahitwa i Muyumbu nawe yagize amakenga ku noti ya 2.000, yari ahawe n’umukiliya iza kugaragara ko ari inyiganano.
Uyu mukuru wa polisi arasaba abaturage kuba maso bakajya basuzuma neza amafaranga y’inoti bahabwa kuko hagenda hagaragara ay’amiganano, mu duce dutandukanye twa Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ku bacuruzi bacururiza i Rwamagana basigaye babona amafaranga mashya cyane tukibaza ko ava muri BNR.
aba bantu rwose barakabije guhombya igihugu, babafunge so barigushaka imibereho ariko bangiza igihugu, rero sawa
Bikabije uwo mugabo bazamuhane. Ariko abaturage batuye ako gace mwabamenyesha ikigaragaza ayo amafaranga y’amakorano kugirango nabo bajye babyitaho mbere yo gufata amafaranga babahaye.