I Kigali hatangijwe imurikagurisha ryiswe “TVET Expo”

Ejo, urugaga rw’abikorera (PSF) rufatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) batangije imurikagurisha ryiswe TVET EXPO rigamije kwerekana aho u Rwanda rugeze ruteza imbere imyuga na tekinike ndetse no kurushaho kumenyekanisha akamaro kabyo. Rizarangira tariki 12/12/2011.

Aritangiza ku mugaragaro ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko iri murikagurisha rizakangurira Abanyarwanda kwitabira no guha agaciro amasomo y’ubumenyingiro kuko afite uruhare runini mw’iterambere ry’igihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere.

Minisitiri yasobanuye ko iyi ari gahunda ya Leta yo kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’ubumenyingiro na tekinike cyane cyane hitabwa ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Yasabye Abanyarwanda kumva amasomo y’ubumenyingiro, kuyaha agaciro kandi bakayitabira.

Dr Biruta yasobanuye ko umwuga ukoze neza uhesha nyirawo agaciro, ukamugirira akamaro bityo akiteza imbere ubwe ndetse n’igihugu cyamubyaye. Yabisobanuye muri aya magambo: “umwuga uwo ariwo wose uhesha nyirawo agaciro kandi ukamuteza imbere; nta mwuga ugayitse igihe cyose uwukora awukunze, akawitaho kandi ukamuteza imbere”.

Dr Vincent Biruta yaboneyeho gusaba ababyeyi gukangurira abana kugana amashuri y’imyuga kuko aho isi igize igikenewe si diplome nk’urupapuro ahubwo igihabwa agaciro ni ubumenyi n’ubushobozi bugufasha ku isoko ry’umurimo. Yasobanuye kandi ko kwiga umwuga atari amaburakindi ahubwo ko ari ubumenyingiro bufasha uwabuhawe kwiteza imbere.

Urugaga rw’abikorera rufite gahunda yo kwita kuri TVET kuko kimwe mu bibazo abikorera bo mu Rwanda bahura nabyo ari ukubura abakozi babifitiye ubushobozi bigatuma bakoresha abanyamahanga kandi babahenda.

Mubyo uru rugaga rufashamo aya masomo harimo gushakira abayarangije kubona aho bimenyereza umwuga, gushakira inguzanyo imishinga ijyanye na TVET yabaye indashyikirwa ndetse no kohereza bamwe mu bize aya masomo kwimenyereza mu bigo n’inganda zo hanze y’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo bagire ubumenyi bw’isumbuyeho ndetse n’inararibonye.

Kuba u Rwanda rugiye kurushaho kwita kubumenyingiro n’amasomo ya tekinike ngo ni imwe mu nzira yo kurushaho kwiteza imbere kuko nta wundi mu tungo kamere rufite kandi ngo ni urugero rwiza rukura ku bindi bihugu byashoboye kwiteza imbere nyuma yo kwita kuri ubu bumenyi. Ibyo bihugu ni nka Singapour na Japon.

Iri murikagurisha ririmo ibigo by’amashuri yigisha tekinike n’ubumenyi ngiro hamwe n’ibigo by’abikorera byiganjemo ibikenera abakozi mu bijyanye na tekiniki n’ubumenyi ngiro.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka