Huye yiyemeje gufatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta mu gutegura no kwesa imihigo

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Kayitesi Angelique, yatangaje ko guhera mu gihembwe cya kabiri cy’imihigo akarere ka Huye kazinjiza gahunda z’imiryango itegamiye kuri Leta mu mihigo yako.

Kayitesi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje abahagarariye akarere ka Huye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka karere uyu munsi tariki ya 17 ugushyingo. Muri iyi nama abayitabiriye bagaragaje ko kuba akarere ka Huye kataza ku mwanya wa mbere mu gihe cyo guhigura imihigo atari ukubera ko gafite ibikorwa bike, ko ahubwo ari ukubera ko batazi kugaragaza ibyo bakoze.

Abari mu nama basanze ibi biterwa n’uko abafatanyabikorwa bose batitabazwa mu gihe cy’itegurwa ry’imihigo, mu ishyirwa mu bikorwa ndetse no mu isuzuma ryayo. Aha batanze urugero ko hari nk’igihe akarere kakenera kubaka amashuri kakitabaza Global Fund, kandi wenda na Care International ishobora kuba ifite gahunda nk’iyo.

Iyo bigeze igihe cyo guhigura imihigo, bashobora gusuzuma bagasanga igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere cyaragezweho ku gipimo cya 70% bitewe wenda n’uko inkunga yifuzwaga itabonetse yose, kandi hari n’andi mashuri yubatswe na Care International batazi, ku buryo ibikorwa byombi byegeranijwe byarenza 100%.

LDGL ni yo yateguye iyi nama

Iyi nama yabaye yateguwe n’imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Rwanda. LDGL (impuzamiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari) ari yo yateguye iyi nama hamwe na ADL (umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure bwa rubanda) bavuga ko bateguye iyi nama kubera ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari igihe ubuyobozi bushaka gushyira mu bikorwa imihigo maze abaturage bakabyinubira kubera ko baba batazi ibiyikubiyemo. Urugero rwatanzwe ni nk’igikorwa cyo gutema insina, gufata abadafite mitiweli (mutuelle de santé) n’ibindi.

LDGL ifatanyije na ADL bashatse icyakorwa kugira ngo abaturage biyumve muri gahunda za Leta dore ko ziba zigamije imibereho myiza n’iterambere ryabo. Bateguye rero ubushakashatsi bwari bugamije kureba uruhare rw’umuturage mu gutegura, gushyira mu bikorwa no gusuzuma imihigo. Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu mirenge ya Kanyinya na Kimisagara yo mu karere ka Nyarugenge no mu ya Ngoma na Ruhashya yo mu karere Huye.

Ibyifuzo by’abaturage muri ubwo bushakashatsi rero byari uguhabwa amahugurwa ku mihigo hifashishijwe inzira zinyuranye harimo n’ibitangazamakuru ndetse no kugira uruhare mu byiciro byose by’imihigo nta kubibaturaho.

Ku bw’ibyo, LDGL na ADL bagiye bategura inama nyunguranabitekerezo ku mihigo. Bahereye ku nzego z’ibanze, bakurikizaho abashinzwe iterambere, hanyuma abahagarariye inzego z’abagore n’abavuga rikijyana, none ubu bageze ku cyiciro cy’imiryango itegamiye kuri Leta, dore ko na yo ihura n’abaturage kenshi bityo ikaba yafasha mu gutuma bumva imihigo.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka