Huye: imisoro n’amahoro bizavamo miliyoni zisaga 800 muri 2011-2012
Akarere ka Huye kiyemeje ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2011-2012 amafaranga azava mu misoro n’amahoro azaba angana na miliyoni 804, ibihumbi 263, n’amafaranga 625.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko ushinzwe imari yagaragarije abajyanama bo mu Karere ka Huye mu nama yabahuye tariki 13/01/2012, hari ibikorwa bizajya bisora bitasoraga. Harimo abakodesha ahakorerwa ubukwe, abafite amasosiyete yubaka, abigisha gutwara imodoka, amakamyo atwara amabuye, umucanga n’ibikomoka ku biti nk’imbaho n’amakara.
Bamwe mu bajyanama bagaragaje amakosa ajya agaragara yo gufatira mu nzira abikoreye bimwe mu bicuruzwa nk’amakara bakayamburwa hanyuma ba nyir’ukuyambura bakaza kuyagurisha.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko ibi ari amakosa cyane ko n’uwikoreye amakara ku mutwe cyangwa ku igare adasoreshwa, ko abasoreshwa ari abatwaye menshi mu modoka bagiye kuyacuruza.
Hanagaragajwe ikibazo cy’uko hari abajyana amatungo kuyagurisha bagasoreshwa kandi hari n’igihe bayasubirana mu rugo. Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko basoresha buri tungo hatitawe ku kuba ryagurishijwe kubera ko byagaragaye ko hari abaguzi bakwepaga imisoro. Bamaraga kugura bakumvikana na ba nyir’amatungo kuyasohokana mu isoko babeshya ko bataguriwe, bagera aho abasoreshwa batabareba bakayabaha.
Uretse imisoro n’amahoro, hibukijwe n’ibihano bigenerwa abantu baba barenze ku mabwiriza harimo kutambara inkweto, kwihagarika no kwituma aho babonye, kutabyarira kwa muganga, abakererwa kujya gusezerana n’ibindi.
Ku bijyanye n’abakererwa kujya gusezerana, umwe mu bajyanama yabajije niba n’abasezeranya bakererwa badakwiye gucibwa amande, maze asubizwa ko uretse no kuba bitari mu nshingano za njyanama guhana abakozi ba Leta, akenshi bakererezwa n’imirimo baba bahamagariwe n’ababakuriye.
Muri rusange, ingano y’imisoro n’amahoro ndetse n’ibihano biteganywa ku bw’amakosa atandukanye ntibiba bizwi n’abaturage. Hari n’ibidashyirwa mu bikorwa nko guhana abihagarika bakanituma aho babonye.
Inama njyanama yifuje ko hashyirwaho ingamba zo kubimenyesha abaturage, maze bigashyirwa mu bikorwa kuko biteye isoni kubona itegeko rihana abihagarika bakanituma aho babonye ririho nyamara ugasanga hari ibiti byumye mu bice bimwe na bimwe by’umujyi bitewe n’ababyihagarikaho.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|