Huye: Yahisemo gusonera abamwangirije imitungo aho kuzicwa n’agahinda
Bosco Habumugisha wo mu Mudugudu wa Rutare, Akagari ka Buvumu, mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, aherutse gutanga imbabazi ku bangije imitungo y’ababyeyi be mu gihe cya jenoside. Izo mbabazi yatanze ku batazimusabye ni iz’amafaranga asaga ibihumbi 700 bagombaga kumwishyura.
Hari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku itariki ya 11/11/2014, ubwo abari baje muri iki gikorwa biteguraga gutaha kuko ibirori byari bimaze gusozwa, Habumugisha agasaba umwanya wo kugira icyo avuga.
Yagize ati “mfite impapuro ziriho abantu 25 cyangwa 30 bandimo imyenda y’imitungo batwangirije muri jenoside. Na gitifu w’akagari nta gihe tutagiye kwishyuza ariko bakatubwira ngo ‘nta mafaranga twifitiye’. Ese, iyo ubuze amafaranga ubura no kubwira abantu ngo nyabuneka nimuze tujyane mujye kunsabira imbabazi?”
Yakomeje avuga ko akenshi kugira ngo ibintu bigende neza hari ibyo abantu bigomwa.
Ku bw’iyo mpamvu rero, na we yumvaga ngo atagikwiye kwirirwa abungana impapuro zo muri gacaca.
Yunzemo ati “Ndagira ngo nzihe gitifu w’akagari. Uzaza afite umutima wo kumva ko yahemutse, azamwandike muri cya gitabo cyandikwamo abahawe imbabazi.
Zirandambiye... Zirandambiye... kuba nzitanze si uko nkize, ahubwo ni uko nigomwe nkavuga ngo ibyiza biri imbere”.
Impapuro yari yazanye mu ibahasha y’ibara rya kaki yahise azikuramo azihereza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari atuyemo ka Buvumu, ni uko asubira kwiyicarira.
Ku kibazo cyo kumenya icyamuteye gutanga imbabazi ku batazimusabye, Habumugisha ati “Intambara irangiye twarongeye turiyubaka, ukiga gutanga icunga kandi uri ikaritusi (igiti cy’inturusu) uje nkamwakira nkavuga nti ‘uyu muntu n’ubwo adashaka gusaba imbabazi, bishobora kuba ari ukubera ipfunwe’. Kuba naratanze imbabazi ku bantu nkaba ndimo mburana urutaro n’ihene, nabonye nta cyerekezo bimpa”.

Uku gutanga imbabazi kwe kandi ngo ni ukwanga ko abana be bazaba mu rwango rw’aba baturanyi bazajya bavuga ko ibyabo byagurishijwe bari kumwishyura nyamara kandi hari igihe mu mafaranga yatejwe cyamunara muri iyo mitungo wenda yahaweho igihumbi cyonyine. Ikindi ngo ni umurage w’urukundo ku bana be.
Habumugisha ati “mu bana umunani ba papa ndiho ndi umwe. Ngize abana batanu. Ubwo se ninkomeza kwinangira abana ndimo ndabaha icyerekezo kihe? Bariya rero, muri bo hari abo nduta njya mfasha nkabaha ibirayi nkabaha ibishyimbo. Leta n’ubundi yari kuzanyishyuriza, ariko mfashe icyemezo cyo kuvuga ngo mbahaye imbabazi».
Kuri we kandi ngo abadafite ubushake bwo gusaba imbabazi abarokotse jenoside ni uko batazi uburyohe bw’ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati « Njyewe nigeze gusuka umwana twabanaga isukari mu kanwa yarimo agona, arayicira, ariyamira ngo ibi unsutsemo ni ibiki? Hashize akanya aravuga ngo byari biryoshye wana! Nanjye ndamubwira nti niba biryoshye se ubiciriye iki?»
Akomeza agira ati «Hari igihe umuntu yanga ikintu atari uko kibishye, ahubwo kuko atakizi. Iyaba buri wese muri aba bantu ndinze guha imbabazi batazinsabye yari azi ubumwe n’ubwiyunge turimo tuvuga, ntiyagombye kuba akiruka ahunga ihene.
Yagombye kuza akambwira ngo muvandimwe n’ubundi urayifite, kandi iyo ufite sinjye wayiguhaye, ni ukuri mbabarira».
Asoza agira ati « ariko njye nategereje abo nziha, mbungana impapuro ngira ngo ni nde unsabye imbabazi? Barazanga. Ku bw’iyo mpamvu, kugira ngo njyewe nduhuke, kugira ngo ngire icyerekezo kizima, ni uko njyewe navuga ngo ndaziguhaye. Ni icyo gitumye nzitanga».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|