Huye: Umwenda ibereyemo WASAC watumye UR/Huye imara umunsi wose nta mazi ifite

Ku wa 15 Mata 2015, ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) ryamaze umunsi wose ridafite amazi “kubera kutishyura”.

Usta Kayitesi, umuyobozi wa UR/Huye avuga ko hari hashize iminsi ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) kibasabye kwishyura ibirarane ikirimo, ariko ngo ntibemeraga ko baba “bafite umwenda wa miliyoni 120 zose nk’uko fagitire bari bagejejweho na WASAC yabigaragazaga”.

Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda rya Huye ryamaze umunsi wose nta mazi kubera kutayishyura.
Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye ryamaze umunsi wose nta mazi kubera kutayishyura.

Bari basabye rero ishami rya WASAC ry’i Huye kubihanganira bagashaka fagitire zimwe na zimwe bishyuzwaga kandi barazishyuye, nyamara ngo batunguwe n’uko “abakozi ba WASAC baturutse i Kigali bakabakupira kandi bari bakiri gushaka ibyo byemezo”.

Agira ati “Kubera ko amafaranga twishyuzwa ari ay’ibirarane byo mu myaka ishize, byasabye igihe kinini mu gushakisha ibyemezo bya fagitire twishyuye. Sinavuga ko nta mwenda tubereyemo WASAC, ariko igihe badukupiraga twari tumaze kwegeranya ibyemezo bigaragaza ko hari miliyoni 60 twishyuzwaga twari twaramaze kwishyura”.

Védaste Tuyisenge, umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye, avuga ko basanze UR/Huye ibarimo umwenda wa miliyoni “hafi 89.” Izo miliyoni ngo ni iz’ibirarane byo guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu myaka ibiri ishize, kuko ngo fagitire za 2014 na 2015 zo bazishyura neza kugeza uyu munsi.

Avuga kandi ko bajya kubakupurira amazi bari bagiranye ibiganiro bakemeranywa ko WASAC ifata iminsi ibiri yo kuba yabagejejeho fagitire babarimo hanyuma UR/Huye na yo igashyiraho ikipe yo kugenzura iby’uwo mwenda, haba hari fagitire bishyuzwa zishyuwe bakazigaragaza, hanyuma izitarishyurwa bigakorwa mu gihe gitoya.

Tuyisenge ati “Mu ibaruwa maze kubandikira ntarabagezaho, ariko ndi bubagezeho, nabahaye iminsi 10 yo kuba bamaze kutwishyura fagitire bazasanga batarishyuye, bitaba ibyo tukongera tukabakupira”.

Uku gukupira amazi UR/Huye bibaye nyuma y’igihe kitarenze ukwezi inama njyanama y’Akarere ka Huye igaragarijwe ko Kaminuza irimo Akarere ka Huye miliyoni 20 z’umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu iyi kaminuza ikodesha n’abakozi bayo.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

ko mutavuga mu bitaro bya Kabutare?ahantu hahurira abantu bagera kuri 500 ku munsi kd ahenshi bakoresha toillette z’amazi,ubu nabo wASAC yarabakupiye da kubera kutishyura kd siyo gusa kuko n’abakozi bararira ayo kwarika.

Julias yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ibi njye ndabona bibabaje ! ko Atari ukubura amafaranga ubu koko bagiye mu myenda ingana gutya gute koko!Gusa nabo iyo umuntu abarimo umwenda baramukupira nibihangane nabo bumve uko nabandi baba bameze! Wasac ntakosa nyibaraho, ahubwo nibishyurwe cg bashireho amende buri munsi!

Tuyisenge frederic yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka