Huye: Never Again yakoresheje amarushanwa ku kuvugira mu ruhame
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiyubakamo ubushake bwo gufasha abari mu bibazo ndetse no kurufasha kongera kwibaza ku mahano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, umuryango Never Again Rwanda wateguye amarushanwa yo kuvugira mu ruhame (public speaking competition) ku nsanganyamatsiko igira iti “ubutwari bw’abasivili mu gihe cy’intambara na Jenoside”.
Tariki 03/03/2012, harushanyijwe abanyeshuri batoranyijwe mu bigo 8 byo mu karere ka Huye bahurira mu kigo GSO Butare. Abitabiriye amarushanwa basabwe ko imbwirwaruhame yabo, ifatiye ku bagize ubutwari bwo gutabara abari mu kaga igihe cya Jenoside, yakumvikanamo ubutwari bwo gufasha uri mu kaga ako ari ko kose.
Aya marushanwa yabereye i Huye yari agamije gutoranya abanyeshuri bane (2 bavuga icyongereza na 2 bavuga igifaransa) bazitabira ayo ku rwego rw’igihugu azabera i Kigali tariki 10/03/2012.

Ibigo by’amashuri byayatumiwemo i Huye ni Groupe Scolaire Officiel de Butare, Groupe Scolaire des Parents, Petit Seminaire Baptiste, EAV Kabutare, ENDP Karubanda, E.S de Butare, Lycée de Rusatira na Ecole Autonome.
Kubera ko igihe uri kuvuga ugomba kureba abo ubwira, aba banyeshuri basabwe kuvuga imbwirwaruhame zabo badasoma. Icyakora bari bemerewe kuba bakwitwaza agapapuro kariho ingingo bari buvugeho.
Mu Gifaransa hatsinze Giriwanyu Landry wiga kuri Ecole Autonome na Iraba Crenia wiga kuri Groupe Scolaire des Parents. Mu Cyongereza hatsinze Ntamuhanga Danny wiga kuri EAV Kabutare na Umutesi Sonia wiga kuri Petit Seminaire Baptiste. Bose bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri.

Aba b’i Huye bazahura n’abakoreye amarushanwa nk’aya kuri uwo munsi ku Gisenyi ndetse n’abayakoreye i Kigali tariki 25/02/2012.
Kuva Never again yatangira gukorera mu karere ka Huye, dore ko batangiye muri Kamena 2011, ni ubwa mbere ikoresheje igikorwa nk’iki muri aka karere.

Nubwo batangiriye kuri ibi bigo 8, barateganya kuzakorana n’ibigo byose byo muri aka karere ndetse bakazanakarenga bakagera hirya yako. Ntibazakorana n’urubyiruko rwiga gusa, ngo bazagera no ku rutiga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|