Huye : Kwibumbira muri koperative ihinga imyumbati byababashishije kugurirana inka

Abaturage bo mu Kagari ka Kabusanza ho mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bishimira ko kwibumbira muri “Koperative Duharanire Gufumbira” ihinga imyumbati byabagejeje ku bikorwa bibiri binini ari byo kugurirana inka no kwigurira ishyamba rya hegitari.

Faustin Havugimana, Umuyobozi wa “Koperative Duharanire Gumbira”, avuga ko abanyamuryango 16 bamaze kubona inka zavuye mu musaruro wa koperative yabo, kandi ngo mu gihe cy’umwaka n’igice umunani basigaye na bo bazaba bamaze kuzigurirwa.

Koperative ihinga imyumbati imaze kubageza kuri byinshi harimo no kugurirana inka.
Koperative ihinga imyumbati imaze kubageza kuri byinshi harimo no kugurirana inka.

Ngo bamaze no kugura ubutaka bungana na hegitari babuteramo ishyamba, kandi uyu mwaka uzarangira baguze izindi hegitari ebyiri zo guhingamo irindi. Umugambi wabo wo mu bihe biri imbere ngo ni ukuzagira byibura ishyamba rya hegitari esheshatu, ndetse no kuzakora uruganda rutunganya imyumbati bahinga.

Iyi koperative ngo bayishinze mu mwaka wa 1999, maze babifashijwemo n’umushinga APROJUMAP batangira guhinga imyumbati bifashishije ifumbire y’imborera na mvaruganda. Ni na yo mpamvu koperative yabo yitwa “Duharanire Gufumbira.”

Uku gufumbira gutuma beza imyumbati minini, ku buryo ngo iyo bafumbiye neza igiti cyera ibiro 25. Ugereranyije umwumbati umwe mu yo beza wahaza abantu babiri bashoboye ibiryo. Naho ubundi, wabumba na batatu cyangwa bane.

Constance Mukakalisa, umunyamuryango w’iyi koperative, avuga ko imyumbati bagiye beza bafataga 1/3 abanyamuryango bakakifasha mu bibatunga, hanyuma isigaye bakayihushura bakayijyana ku isoko.

Kuba muri iyi koperative ngo byamugiriye akamaro kanini, kuko uretse kuba koperative yabo igenda yigeza ku bikorwa bifatika, ngo yatumye basigaye bifashisha ifumbire mvaruganda n’imborera no mu bundi buhinzi bikorera ku ruhande butari ubwa koperative.

Ngo n’abatari muri koperative kandi bajya babareberaho, bigatuma bagira umusaruro ufatika.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibumbira mu mashyirahamwe ni byiza kuko inyungu iboneka ku bwinshi maze imibereho y’abanyamuryango ikahazamukira

clementine yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka