Huye: Inkunga ya Imbuto Foundation imaze kubageza kuri byinshi
Abategarugori bo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibumbiye muri koperative Terimbere Mutegarugori, bakaba bahinga inyanya mu ihema (Green House), ku itariki ya 22/5/2014 bagenderewe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore, Dr. Phumzile Mlambo Ngcuka bamugaragariza ibyo bagezeho babikesha inkunga bahawe n’umuryango Imbuto Foundation.
Icyagenzaga uyu muyobozi, ni ukureba icyo aba bategarugori bamajije inkunga yo guhinga mu buryo bwa gihanga bahawe n’Imbuto Foundation mu mwaka ushize wa 2013. Iyi nkunga Imbuto Foundation yabahaye ikaba na yo iyikesha Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore.
Ibyo aba bategarugori bamaze kugeraho ni byinshi, nyuma y’umwaka umwe wonyine bahinga inyanya. Patricie Ntashamaje, perezida w’iyi koperative, yabiratiye abashyitsi babasuye.

Yagize ati « Nta munyamuryango wacu urwara ngo ahere mu rugo ativuje kuko bose twabaguriye mituweri. Twaguriye abanyamuryango ihene icumi, turihira abana babiri minerivari: umwe yiga mu ishuri ry’imyuga undi yiga mu ishuri ry’abafite ubumuga. Twari twabonye ababyeyi babo bafite ibibazo kandi twaramaze gutera imbere.”
Ngo banafashije abanyamuryango umunani gukodesha imirima yo guhingamo imyumbati mu rwego rwo kurwanya inzara mu rugo. Na none kandi, ngo barateganya kwagura ibikorwa byabo: “turateganya gusaba inguzanyo muri banki kugira ngo tugure irindi hema ryo guhingamo, bityo tuzajye duhora dufite inyanya zo guha abakiriya bacu.”
Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari kumwe n’uyu musshyitsi, yashimiye aba bategarugori ko batapfushije ubusa inkunga bahawe bakayibyaza umusaruro, anababwira ko iyo bitaba ibyo, batari kugendererwa uyu munsi n’umushyitisi uturutse mu muryango w’abibumbye.

Yabasabye ariko kudatezuka ahubwo bagakomera ku ntego bihaye yo kwagura ibikorwa. Yagize ati “Iyo rero bagushimye ni nk’aho uba wazamutse mu giti. Abanyarwanda baravuga ngo ‘nta wugwa yicaye, nta wugwa aryamye’. Ariko iyo watumbagiye ubwo ugomba kugumayo, kuko guhubuka byakuvuna.”
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore, Dr. Phumzile Mlambo Ngcuka, yashimye uburyo iyi koperative icunga umutungo wayo kuko iyo bagurisha inyanya batakira amafaranga mu ntoki ahubwo inyemezabuguzi iturutse muri banki.
Yagize kandi ati «Iyo ufashije abagore kwiteza imbere uba ufashije n’umuryango wose, kuko amafaranga utanze abyazwa umusaruro ukoreshwa mu kurera abazubaka igihugu mu gihe kizaza. Mukomereze aho mugeze, mwiteze imbere kandi muteze imbere abana banyu.”

Koperative Terimbere Mutegarugori yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka w’2010. Icyo gihe ngo bari abanyamuryango 30. Bahingaga imboga mu gishanga. Aho baterewe inkunga n’Imbuto Foundation mu mwaka w’2013, batangiye guhinga n’inyanya ngo zabahaye umusaruro wa miriyoni n’igice batabariyemo izo abanyamuryango batahanye iwabo guteka.
Ubungubu basigaye ari abanyamuryango 93, kandi inyanya bafite mu murima ni iz’icyiciro cya kabiri. Banafite icyizere ko na zo zizabaha umusaruro utari mukeya.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|