Huye: Imvura yahitanye abantu batatu isenya inzu zirenga 200

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga magana abiri.

Hasenyutse inzu z'abaturage, amashuri ndetse n'insengero
Hasenyutse inzu z’abaturage, amashuri ndetse n’insengero

Nk’uko bivugwa n’abatuye muri kariya gace, iyo mvura yari irimo amahindu ndetse n’umuyaga mwinshi, yahitanye umugabo w’ahitwa i Nyarurama wavaga mu kabari k’i Gafumba, maze arohama mu kagezi k’Umusyori.

Mu Mudugudu wa Kaburemera yahishe abantu babiri barimo umusaza w’imyaka 81 wagwiriwe n’inkuta z’inzu agerageza gusohoka. Icyakora umuhungu we bari bayiraranyemo we yabashije gusohoka inkuta zitaragera hasi.

Yishe kandi umugore wo mu kigero cy’imyaka 55 wari wamaze gusohoka hanyuma amabati yo ku nzu yari imaze gusambuka akamutema ijosi. Abuzukuru be babiri bari kumwe na bo barakomeretse baranavunagurika, bose bajyanywe kwa muganga, ariko wa mugore we yaje gupfa.

Hari n’umugabo warwanaga asohora umuryango we mu nzu wagwiriwe n’urukuta ubu uri kwa muganga.

Iyo mvura kandi yangije byinshi mu Kagari ka Byinza, cyane cyane mu Mudugudu wa Buremera, ari na ho yayogoje ibintu cyane, no mu wa Rwerinka, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byinza, Jean Bosco Ntivuguruzwa.

Aha hose yahasenye inzu zirenga 170, hatabariwemo ibiro by’umudugudu wa Buremera, insengero n’ibyumba by’amashuri.

Yararitse kandi insina, irimbura ibiti, itwara n’imyaka, cyane cyane iyo mu kabande.

Gitifu Ntivuguruzwa ati "Insina wagira ngo ni umuntu wafataga umuhoro akaza agacimbagura. Amavoka yarimbutse, amagereveriya, ibintu byose byarimbaguritse. N’imyaka mu kabande yagiye."

Kubera ko imvura yangije imyaka yari ku gasozi, ndetse n’ibyari mu nzu, uwitwa Pascal w’i Buremera avuga ko bakwiye gufashwa kuko urebye nta kintu basigaranye.

Ati "Imyaka ku gasozi yagiye, n’ibyari mu nzu zasenyutse byangiritse."

Yunzemo ati "N’inzu zasigaye urajya kubona ukabona iraguye. Usibye Imana yo mu Ijuru yonyine, ntaho dusigaye."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anavuga ko ubungubu hari kubarurwa ibyo iki kiza cy’imvura cyangije, hanyuma bakaza kureba uko abo cyangirije bafashwa.

Ati "Turimo turakorana na Minisiteri ishinzwe ubutabazi, kugira ngo ubufasha bw’ibanze bubagereho."

Nyuma yaho ngo hazarebwa uko abo imvura yasenyeye bongera kubona aho kuba. Kuri ubu bacumbikiwe n’abaturanyi bagize amahirwe inzu zabo zigasigara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka