Huye: Imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi imaze kuboneka mu isambu yahingwaga

Umugore warokotse Jenoside w’i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, amaze igihe ahinga mu murima akavuga ko atari azi ko urimo icyobo cyatawemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Umwobo wakuwemo imibiri ngo wahoze ari umusarane
Umwobo wakuwemo imibiri ngo wahoze ari umusarane

Umurima uyu mugore amaze igihe ahingamo, watahuwemo icyobo ku ikubitiro cyabonetsemo imibiri 35, icyakora igikorwa cyo kuhashakisha imibiri cyatangiye mu byumweru bibiri bishize nk’uko bivugwa n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore.

Agira ati "Amakuru y’uko muri uyu murima haba hari imibiri y’Abatutsi yatanzwe n’umuntu wabwiye uwahahingaga ngo nyamara uhinga hejuru ya basaza bawe."

Babimenye mu byumweru bitatu bishize, batangira gushakisha aho iyo mibiri iherereye, none ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021 nibwo batangiye kuyibona.

Siboyintore yungamo ati "Twabanje gushakira mu cyobo kimwe ntitwagira umubiri tubona, hanyuma dutangira gucukura ahandi twumvise hari isi yoroshye, none ho imibiri yarahabonetse. Ntiyabonetse hamwe kuko bigaragara ko bagiye bajugunyamo imibiri hanyuma bakarenzaho igitaka, bakongera bakajugunyamo indi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko ahabonetse iyi mibiri mu Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, higeze kuboneka n’indi, ariko ko iri kuboneka ubu yari yarengejweho rezerivuwari y’imodoka ndetse n’amatafari ya rukarakara.

Ati "Ubwo hashakishwaga imibiri muri aka gace karimo bariyeri, abacukuraga bageze ku matafari ya Rukarakara bibwira ko bageze ku isi ikomeye, nyamara hari indi mibiri yari yararengejweho izo rukarakara na rezerivuwari."

Yongeraho ko uwatanze amakuru utarashatse ko amazina ye amenyekana ku bw’umutekano we, yanavuze ko muri uyu mwobo wari umusarane muremure cyane hatawemo imibiri myinshi.

Muri uyu murima ni ho hari umwobo wakuwemo imibiri
Muri uyu murima ni ho hari umwobo wakuwemo imibiri

Ku wa Gatandatu mu masaha ya saa cyenda ku itariki ya 27 Werurwe 2020 ngo babaye barekeye aho gucukura, kuko aho bari bageze hari umwuka mubi wo mu musarane.

Barateganya gusubukura igikorwa ku Cyumweru mu gitondo izuba ritarava cyane kuko bizeye ko icyo gihe umwuka uzaba ukiri mwiza.

Ariko na none, uyu muyobozi avuga ko bateganya gusaba ubufasha inzego z’ubuyobozi bwo hejuru, hakazazanwa imodoka icukura yabibafashamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka