Huye: Hatowe perezida mushya w’Inama Njyanama y’Akarere

Nyuma y’amezi atatu uwari perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye yeguye, uyu munsi tariki 21/08/2013 yasimbujwe umushyashya ari we Reverend Pasteur Dr. Ndikumana Viateur.

Dr. Ndikumana yatorewe kuba Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Huye, nyuma y’igihe gitoya atorewe kuba umujyanama uhagarariye Umurenge wa Mbazi wo muri iyi nama njyanama y’Akarere ka Huye.

Dr. Ndikumana amaze gutorerwa kuba perezida wa njyanama, habayeho ihererekanyabubasha na Visi perezida wari wasigaye ayobora Inama njyanama by'agateganyo.
Dr. Ndikumana amaze gutorerwa kuba perezida wa njyanama, habayeho ihererekanyabubasha na Visi perezida wari wasigaye ayobora Inama njyanama by’agateganyo.

Yatowe rero nyuma y’indahiro yari amaze kugirira imbere y’abandi bajyanama ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi, harimo n’iz’ubutabera, ko azatunganya neza umurimo w’ubujyanama yatorewe n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi.

Ku bajyanama 22 bari bahari, Dr. Ndikumana yagize amajwi 17. Mugenzi we Nkurikiyinka Innocent usanzwe muri iyi nama na we wari umukandida kuri uyu mwanya we yagize amajwi 4. Habonetsemo n’ijwi rimwe ry’imfabusa.

Nyuma yo gutorwa, Dr. Ndikumana yavuze ko icyo azimiriza imbere ari ubufatanye n’abandi bajyanama, mu kurebera hamwe icyateza imbere Abanyehuye, bagendeye kuri gahunda z’igihugu.

Nyuma yo gutorerwa kuba perezida wa Njyanama, Dr. Ndikumana yishimiwe n'abajyanama bagenzi be.
Nyuma yo gutorerwa kuba perezida wa Njyanama, Dr. Ndikumana yishimiwe n’abajyanama bagenzi be.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyatwari, yibukije abajyanama ko gufatanya ari ngombwa, kandi ko bagomba guharanira ko abo bahagarariye bajya mbere, bagashakisha imikorere mishya uko ibihe bisimburana, kuko ngo “n’ubwo aho abantu bayobora hatahinduka, abayoborwa bo bagenda bahinduka.”

Ubundi, Reverend Pasteur Dr. Ndikumana Viateur ni umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku ishuri rikuru ry’abaporotesitanti rizwi ku izina rya PIASS, rikaba riherereye mu Karere ka Huye.

Uretse kuba ari umupasiteri mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, ngo akandi kazi yakoze ni ak’ubwarimu ndetse no gukorera itorero abarizwamo nk’ushinzwe uburezi… amajyambere… Ngo yigeze no kuyobora ishuri rya CERAI. Mu bwicishe bugufi ati “ntabwo ndi igitangaza, nta bindi bindi nakoze rwose.”

Nyuma y'amatora, abajyanama bose ndetse n'abandi bari bahari bafashe ifoto y'urwibutso imbere y'ibiro by'Akarere ka Huye.
Nyuma y’amatora, abajyanama bose ndetse n’abandi bari bahari bafashe ifoto y’urwibutso imbere y’ibiro by’Akarere ka Huye.

Uwo asimbuye ni uwitwa Umuliisa B. Alphonse, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) weguye mu kwezi kwa Gicurasi, “ku bw’impamvu ze bwite”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubundi banyarwanda, ntitwari dukwiye kwitiranya ibintu, ngo tuvange amasaka n.amasakarementu.
Nemera ko abanyarwanda bashoboye umuntu mubyo yakurikiye, cyangwa ya huguriwemo. Bajya bagishwa inama ibyo gusa.
Nkuko uri Dr. mu buganga ukenewe na bantu benshi, kugushinga indi mirimo uzasanga na kakazi kawe kibanze utagasohoza neza kubera kubura kukazi.
Bityo, cyane uko mbizi, kiriziya yagombye gushishikazwa cyane kwibanda mubyo bashinzwe, leta ntibakururire mu buyobozi kuko ni kenshi, ibyemezo leta ifata usanga rimwe na rimwe bibereye nka leta, ariko bitanogeye kiriziya. Natanga urugero, urugero rwo kunoza urubyaro.Kiriziya ntihuje na Leta. Pastor azabyifatamo ate?

Ndanga Mugisha yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Iriya titre ya Dr se yayikuye he?ni impimbano?ni Dr mu biki?plz ntihakagire ukinisha titre nk’iriya!

evariste yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ni ugusenga cyane ubwo aba Pasteur yageze mu Buyobozi wenda inama zizajya zitangirwa n’isengesho gusa mfite impungenge ko uzasanga bamwe bataranyuze mu itorero bakitiranya itorero n’itorero ry’igihugu. reka tubihange amaso mu gihe gito bizagaragara. nzaba mbarirwa

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka