Huye :Hari kubakwa inzu y’isangano ry’abahinzi n’abanyabukorikori
Ku bufatanye bw’igihugu cy’Ubuyapani n’Akarere ka Huye, mu isambu ya Gereza ya Karubanda (hafi cyane yagare irikuba kwa mu Mujyi wa Butare, hari kubakwa inzu yagenewe abahinzi n’abanyabukorikori bo mu Karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko iyi nzu ngo izaba igenewe imurikabikorwa ry’abahinzi, aborozindetse n’abanyabukorikori.
Ngo abo yubakiwe bazajya bahazana bimwe mu byo bakora (échantillon), hanyuma basige na aderesi (imyirondoro) uwifuza ibyo bakora ashobora kubabonaho.
Nubwo ngo ku ikubitiro abazajya bifashisha iyi nzu batazishyura serivisi bahabwa, ngo si ko bizahora kuko bizagera aho bikaba ngombwa ko birihira ababaha serivisi.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nzu y’isangano ry’abahinzi izarangirana n’ingengo y’imari 2014-2015, ariko ngo bitewe n’uko rwiyemezamirimo uyubaka atihutishije imirimo uko byagombaga ntibigishobotse.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nzu ntiyubakwa mwisambu ya gereza ni mukibanza cyakarere. Umunyamakuru ashobora kuna yibeshye
iki gitekerezo ni inyamibwa cyo kubaka iyi nzu kuko abanyabukorikori ndrtse n abahinzi twari twarabuze aho twakorera marketing bitworoheye!!! rero ndizera ko umuvuduko mu buhinzi n ubukorikori bigiye kwihuta ku kigero cyo hejuru
Mu Isambu ya Gereza niho hubakwa Iyi nzu?RCS=huye district/MInaloc