Huye: Hari ibyakorwa kugira ngo serivisi itangwe neza mu nzego zinyuranye
Abayobozi ba za serivisi zinyuranye zitangirwa mu karere ka Huye bakoze inama n’ ubuyobozi bw’ako karere tariki 28/11/2012, hagamijwe gufatira hamwe ingamba ku byakorwa kugira ngo hatongera kubaho abantu binubira serivisi bahabwa.
Mu bitekerezo abari mu nama bagaragaje, harimo kuba abatanga serivisi bari bakwiye kubanza kwishyira mu mwanya w’ababasaba serivisi. Mu gihe bakererewe kubarangiriza ibibazo, bakibaza uko bamererwa ubwabo babasabye gutegereza cyangwa kuzagaruka ikindi gihe.
Ikindi gitekerezo cyatanzwe ni uko abatanga serivisi zimwe bari bakwiye kugira igihe cyo guhura, bakungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo batange serivisi nziza: abanyamaresitora n’amahoteri bakagira aho bahurira, abayobora amabanki bikaba uko, abikorera, abakora mu nzego z’ubuyobozi, na bo bika ba uko, …
Telefone zigendanwa na zo ziri mu byica serivisi. Umwe mu bari mu nama ati « umuganga aba ari kuvura umuntu, bamuhamagara akajya kuvugira kuri telefone nk’aho yabanje kwita ku murwayi. Ibi biba agahebuzo iyo uhamagaye umuntu akakubwira ngo ari kubaga umuntu. Ese birakwiye ko abaganga binjirana telefone mu byumba babagiramo? »

Ikindi abari mu nama bagaragaje, ni uko hari n’abantu batazi gusaba serivisi. Umwe mu bakora mu nzego z’ubuyobozi bw’akarere ati “abayobozi b’inzego z’ubuyobozi bakunda guhura n’abaturage, bajye babigisha uko basaba serivisi.
Hari igihe byitwa ko twabahaye serivisi mbi kandi batamenye uko babisaba».
Na none kandi, ngo abakoresha bagiye bamenya gushimira abakozi bakora neza, na byo ni uburyo bwo gutuma akazi kagenda neza. Uwatanze iki gitekerezo yagize ati « Nko muri banki, umuntu ukora neza ku buryo bugaragara, urugero nk’uwo usanga abakiriya barwanira kuri gishe ye kubera ko bazi ko akora vuba, yari akwiye kugenerwa igihembo. »
Abatanga serivisi bafite imbuga za internet bari bakwiye kuzigaragazaho serivisi batanga, ibya ngombwa bisabwa kugira ngo umuntu azibone ndetse n’iminsi bisaba. N’abadafite imbuga za internet na bo bagomba kugira aho babyandika. Ibi bituma hatabaho kwinuba ku bakiriya.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, na we ati « abenshi muri hano muri abayobozi. Mu byo mukora mujye muharanira ko isura y’ibigo muyobora iba nziza ».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|