Huye: Haravugwa ubujura bw’ibyuma by’amatara yo ku mihanda
Amatara mashya arimo gushyirwa ku mihanda yo mu mujyi wa Butare yibasiwe n’abajura bari kwiba bimwe mu byuma biyagize bakajya kubicuramo ibindi bikoresho bitandukanye bagurisha mu isoko; nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukora ayo matara.
Bimwe mu byuma biri kwibwa cyane ni inzugi ziri ku mapoto ariho ayo matara bivugwa ko zigurishwa ku bacuzi bakazikoramo ibindi byuma ahanini bikoreshwa mu ngo bakajya kubigurisha.
Kugeza ubu ngo hamazwe kwibwa inzugi zigera kuri 15 mu gihe matara yose agomba gushyirwa muri uyu mujyi ari 200.

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe ubukungu nawe yemeza ko aya matara yibwa akanasaba abaturage kuba ijisho uwo babonye yangiza matara bakabimenyesha ubuyobozi.
Mutwarasibo kandi yatangaje ko amatara niyongera kwibwa, abacuzi bakorera ahitwa mu Rwabayanga aribo bazayabazwa. Ati “abacuzi bo mu Rwabayanga nibo bagomba kudusobanurira aho biba byagiye [ibyuma by’amatara] kuko nibo babigura bagacuramo ibikoresho bya Kinyarwanda bisanzwe”.

Biteganyijwe ko amatara ari gushyirwa mu mujyi wa Butare wo mu karere ka Huye agomba gushyirwa ku mihanda harimo umuhanda uva i Mbazi ukagera i Tumba. Amatara yose hamwe azashyirwa ku mihanda ni 200 akaba azatwara amafaranga miliyoni 600.
Mu rwego rwo kuvugurura umujyi wa Butare kandi akarere ka Huye kamaze iminsi gakora imihanda iri hagati muri uyu mujjyi.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|