Huye: Gushakisha imibiri i Ngoma byasubitswe hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, avuga ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside, i Ngoma mu Karere ka Huye byabaye bisubitswe, kandi ko hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060.

Gushakisha imibiri i Ngoma byasubitswe
Gushakisha imibiri i Ngoma byasubitswe

Yongeraho ko kuri ubu harimo gushakishwa amakuru, kandi ko haramutse habonetse afatika imirimo yasubukurwa, cyane ko hari imibiri yakuwe muri fondasiyo y’urugo ruri ruguru y’aho yabonetse, hakaba hari n’izindi nzu zubatse hirya y’ahakuwe myinshi cyane bikekwa ko na zo zubatswe hejuru y’imibiri.

Agira ati "Ahubwo n’uwaba afite amakuru haba hariya i Ngoma ndetse n’aha hari imibiri yahatubwira, igashakishwa, hanyuma ikazashyingurwa mu cyubahiro."

Ubundi mu Mudugudu wa Ngoma V uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, habonetse imibiri bwa mbere mu kwezi k’Ukwakira 2023, ahacukurwaga fondasiyo yo kubaka urugo.

Amakuru yagiye yegeranywa yatumye hashakishwa n’indi mibiri hafi y’aho yari yabonetse mbere, ari byo byatumye hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060.

Aho yakuwe ubu hari gutunganywa, hazaba ubusitani bwo kwibukiraho nk’uko bivugwa na Siboyintore.

Agira ati "Ubundi ahakuwe imibiri y’abazize Jenoside hagira ikimenyetso kihasigara. N’aho yari yarashyinguwe hanyuma ikahakurwa ijyanwa mu nzibutso nini, hasigara ikimenyetso kigaragaza ko hari imibiri yari ihashyinguye."

Yungamo ati "Hariya havuye umubare ungana kuriya ntabwo ari ahantu harekwa gutyo. Na ho hazashyirwa ikimenyetso kigaragaza ko hari harajugunywe imibiri y’abazize Jenoside."

Naho iyo mibiri yamaze kuboneka yo ngo izashyingurwa ku itariki ya 30 Mata, ari na yo tariki mu Murenge wa Ngoma bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari hamaze kuboneka imibiri ibarirwa mu 2,060
Hari hamaze kuboneka imibiri ibarirwa mu 2,060
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka