Huye: Guhoza ijisho ku bakekwaho kwiba byagabanyije ubujura bw’inka
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhashya buratangaza ko babashije kurwanya ubujura bw’inka babikesha guhoza ijisho ku bakekwaho kuba ari bo biba. Ni nyuma y’uko mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Huye hagiye haboneka ubujura bw’inka bukabije mu minsi yashize.
Nk’uko bivugwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Jacqueline Uwamariya, ngo mu mwaka ushize wa 2013 i Ruhashya hibwe inka 18, babasha kugaruza 13 gusa. Ibi rero ngo byatumye bafata ingamba yo guhoza ijisho ku bakekwaho kuziba.
Ngo abari ku irondo banyura igihe cyose ku ngo z’abakekwaho ubujura bakabasuhuza bagamije kumva ko bahari. N’iyo hagize utabaza mu ijoro, abantu baramutabara ariko muri bo hakavamo abanyura ku rugo rwa wa wundi ukekwaho ubujura kureba niba ari mu rugo.
Uwamariya agira ati “hari abo basangaga badahari ukaza kumva bafatiwe aho bibaga”.

Uretse gucunga ibyo abakekwaho ubujura bakora ngo hariho na gahunda yo kubatumiza mu nama bakaganirizwa.
“Twashyizeho ikigo isoko y’uburere. Tugira umunsi tugatumaho abakekwaho gutuma umutekano uhungabana bose baba abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abakekwaho ubujura, ingo zibanye nabi,...”
Aba bose rero ngo baraganirizwa bagatozwa kureka ibyo bikorwa bibi bigayitse ndetse no kwiteza imbere batibye, batanacuruje ibiyobyabwenge, yemwe n’abashyamiranye mu ngo bagatozwa kubana neza.
Ikindi ngo aba bahungabanya umutekano hari n’igihe ari bo bashingwa umutekano w’aho batuye.
Ese kuva aho iyi gahunda yatangiriye, muri uyu mwaka nta nka iribwa i Ruhashya ? Ati “yego hari iyo bibye, ariko ntibikimeze nka mbere. Igisigaye ni ubujura busanzwe nko kwiba imyaka ku gasozi n’ibindi, ariko na byo urebye byaragabanutse”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubufatanye bw’abaturage bugomba kwiyongera maze izo nka aho kwibwa zigakamirwa abaturage bityo ubuzima bwiza bugakomeza