Huye: Guca ukubiri n’amacakubiri kwa Roza byatumye batangira ubumwe n’ubwiyunge
Nyuma y’imyaka hafi 20 uwitwa Roza Burizihiza abana n’agahinda ku mutima katumaga yumva atabona uwitwa Umuhutu wese imbere ye kubera ukuntu bamwe muri bo bamuhemukiye mu gihe cya Jenoside, ubu noneho yiyunze n’abaturanyi be, kandi ibi byahinduye benshi.
Ubumwe bari basanganywe mbere ya Jenoside ubu agenda anabutoza abo bari basangiye ibitekerezo by’amacakubiri, baba abacitse ku icumu bagenzi be akuriye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye ndetse n’ababahemukiye cyangwa abavandimwe babo. Ibi ngo byamuhaye amahoro mu mutima ku buryo asigaye yumva yisanga ku bantu bose.
Agira ati “ubu ni jye ukuriye itsinda ry’abasangirangendo ry’i Sahera twakoze tubifashijwemo n’umuryango AMI. Iri tsinda rihuza abacitse ku icumu n’abakoze ibyaha muri Jenoside ubu bakaba barafunguwe, ndetse n’abakoze TIG bakaba barayirangije. Ubuyobozi bwaduhaye aho guhinga, ubu duhuriza hamwe imbaraga zacu tugahinga ibiribwa bitandukanye, tubifashijwemo na RAB.”
Ikindi, ngo uretse abacitse ku icumu n’ababakoreye ibyaha, ngo n’abandi baturage baturanye baba bashaka kuza muri iri tsinda ayobora. Impamvu ngo ni uko aba bakoze ibyaha bagenda bagashishikariza bene wabo na bo kwiyunga n’abacitse ku icumu, babereka ko na bo ubwabo byabagiriye akamaro.
Abantu ntibumva ukuntu yahindutse
Roza uyu yivugira ko abantu babona atangira kujya avugana n’Abahutu bagize ngo yasaze, kuko ubundi nta n’umwe yavugishaga. Ngo uretse no kubavugisha, icyamuhuzaga na bo cyari ikintu kimwe cyonyine: kubafungisha.
Agira ati “nta mwana wageraga iwacu. Nabaga nanga ko abana banjye bazana n’abo bigana hakazamo ab’abahutu. Ntabwo nigeraga mpura n’abantu. Twahuraga ari uko ngiye kubafungisha. Ubu abantu babona ninjiye mu rugo rw’umuhutu bakagira ngo nasaze.”
Na none kandi ati “Ariko uyu munsi nasubiye kumera nk’uko nari ngifite ababyeyi, numva ndi kumwe n’abaturanyi, n’abavandimwe. Ubu naca ku muhana nkugama, nkaba najya gusaba amazi, nkaba najya gutabara aho bapfushije, ...”
Guhinduka byabaye inzira ndende
Nk’uko Roza uyu abyivugira, ngo mbere y’uko yiyunga n’umutima we ndetse akaniyunga n’abaturanyi be, ntiyashakaga umubwira kwiyunga n’abahutu. Ngo hari n’igihe yatekerezaga ko abavuga iby’ubumwe n’ubwiyunge ari abanzi b’abacitse ku icumu, batabashakira amahoro.
Ibi ariko byatangiye guhinduka aho umuryango IBUKA utangiriye kubabwiriza kwiyunga n’abaturanyi babo, bikiyongera ku byo abana be babiri b’abahungu ubu barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bahoraga bamusaba.
Agira ati “abana banjye bahoraga bambwira ko ibyo nkora kandi na bo mbashishikariza (amacakubiri ndlr) binyuranye n’ibyo biga mu ishuri, nanjye nkababwira ko nibansuzugura kandi narababyaye nzabavuma”.
Nyuma yakomeje kwibaza ku mibereho ye, akibaza uko abana be bazamera namara gupfa kandi yarabasibiye amayira. Ati “Ikindi ngatekereza ku mibereho yanjye. Nti imfashanyo zizarangira, kwitwa umucikacumu na byo ntabwo ari interuro wagumya kurisha udashatse ikintu ukora kugira ngo kiguteze imbere. Nti ese mu buzima buzaza nzabaho gute?”

Nyuma yo kwibaza ibyo byose rero, ngo ahagana mu mpera z’umwaka wa 2011 yatangiye kumva ashaka kureka amacakubiri, akabana n’abantu bose. Icyo gihe ni na bwo yemeye ko umuryango AMI ubahuza nk’abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside bafunguwe cyangwa bakoze TIG.
Nyamara mbere uyu muryango yari yawuciye intege. Roza ati “mu mwaka wa 2007 umukozi wa AMI yashatse guhuza abantu bahishe abantu n’abo bahishe. Naramubwiye nti abo bahutu uyu mwanya ngiye kubakorera dosiye, nta n’umwe ndi busige aha. Ejo ntuzabona abo uyobora. Abatutsi bo ndabayobora nta n’umwe uri bubone.”
Na none kandi ati “aho nagarukiye, ni ho AMI yatangiriye gushinga imizi ku buryo ubu akagari kacu mbereye visi perezida wa njyanama ubu ari intangarugero mu bumwe n’ubwiyunge.”
Nyuma yo kwiyemeza guhinduka, hari abatumva ibyo Roza abigisha bakamurwanya. Ibi ariko ngo ntacyo bimubwiye kuko asigaye yumva atuje mu mutima.
Abo bari bahanganye babaye inshuti
Nk’uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Mukura, ngo hari benshi Roza yashoye mu macakubiri. Icyo gihe ngo yari ahanganye n’umusaza w’umuturanyi witwa Gabriel Mbungesere na we wari uyoboye itsinda ry’abahutu.
Ubu bombi bariyunze, biyemeza kudakomeza kuyobya ababagirira icyizere. Bafatanyije, bateye igiti cy’ubumwe n’ubwiyunge, bakora umunsi mukuru wo gushimira Imana ndetse baranasangira. Ubu ngo ni inshuti zikomeye, kandi n’abo bari bayoboye na bo ni uko.
Kwiyunga n’abaturanyi ubu byamuhaye amahoro mu mutima, bituma abasha kongera gusenga kandi byari byaramunaniye, ndetse bituma yumvikana n’abana be.
Roza agira inama abantu biyumvamo ikibi ku mutima kubanza kwiyunga n’umutima wabo mbere yo kujya kwiyunga n’abandi, “kuko utatanga ubuzima mu mutima wawe harimo urupfu”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Uri ikitegererezo mu muryango nyarwanda Rose wee!! komereza aho birasobanutse ibintu urimo!!
Rose yakoze ikintu cyiza cyane natwe tubonereho kwibohora n’inshuti zacu..bravo Rose komereze aho ni wowe urwanda rukeneye..
Twimakaze ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda aho turi hose birafasha cyanee!! ingero zirahari kandi nyinshi!!
Roza Icyemezo Yafasheni Icyabagabo"ese Yarebaga Umuhutu nutarumuhutu Akabamenya(?)"Twese Turi Abanyarwanda.
ibi bigaragaza aho ubwiyunge bugeze mu Rwanda ahubwo mbere uwo mudamu akwiye kugirwa ambassadrice wigisha ubumwe n’ubwiyunge kuko afite ubuhamya bufatika ibi kandi ngirango biza bisubiza abakibaza kuri ya gahunda ya Ndi umunyarwanda bidatinze umusaruro wayo watangiye kuboneka ahubwo reka mwisaire ajye yigisha n’abandi bakomeje guheranwa n’amateka babyikuremo kuko ntushobora gutera imbere mu gihe ufite umutima uremereye.
ubumwe n’ubwiyunge nibwo buzubaka u rwanda rwacu kanid ibi byose ntago byaba atari uko buri munyarwanda wese aho ava akagera atiyumvisemo ubumuntu bwo gusaaba imbabazi ndetse no kuzitanga, ni ukuri gusasa inzobe niwo muti wenyine abanyarwanda dukeneye kugirango twiyubake kandi dutere imbere mubyo turimo byose; biragaragara ko ubwiyunge buzagerwaho gusa mu banyarwanda haracyarimo ibisebe byinshi!
nukuri ukwigira nitwe tukwifitemo , kandi presida ahora abidukangurira , kwumvikana mu miryango bizajya bituruka muri twe, nukuri rose muri intwali, kandi u rwanda rwacu nitwe tuzaruzamura. nukuri dufite ubuyobozi bwiza kandi bushyikiye ukwizamura kwa buri munyarwanda
Ndimba wara fungishaga abuzikoko bishe ntampamvuyogusa
ba imbabazi.Icyibazowendanabababarafuzwekubera ko ari
abahutu, ibiwabisabiraimbabazikubowabikoreye mumirya
ngoyabo pana mumanama.Kandi abahanye imbabazi barahuzwa
bikabonekako bababariyanye kwikekanabikavaho.
Ubumwe bw’abanyarwanda nibwo buzima bwabo, niho heza h’u Rwanda dukunda twese. Inzira Rose yaciye twese tugomba kuyicamo. Abakirebera mu indorerwamo y’amoko nka FDLR ni abanzi b’Imana, kandi bamenye ko ntawe urwanya Imana ngo ayitsinde, kimwe nuko ntawe urwanya ubwoko ngo abutsinde kuko bwaremwe n’Imana, kandi byanze bikunze izaburwanirira. Amahitamo neza rero ni nk’aya ya Rose wahisemo inzira y’Imana yaremye amoko atandukanye, yahisemo inzira y’umutsindo kuko uhisemo kwanga cyangwa gutoteza ubwoko azatsindwa byanze bikunze.
Bravo Rose. Ubu nanjye njyiye guhinduka rwose. Erega kuba extremiste (Umuhenzaguni)nabyo ni indwara imunga nyirayo!
Ubu waribohoye, ubohora n’abana bawe n’inshuti zawe.
Ubu ugiye kugira ubuzima bwiza, ahasigaye uzisazire neza utiyanduje imbere y’Imana n’abantu.Uzatange ubwo buhamya no mu rusengero.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni nziza izafasha benshi mu buzima bwabo, abenshi bazabohoka. Abayobozi ko batayivuga mu midugudu bite?