Huye: Bemeza ko nk’uko ikipe itsinda idahindurwa n’umutoza wayo adakwiye guhinduka

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bemeza ko Perezida Paul Kagame akwiye gukomeza kuyobora igihugu, bashinigiye ku ijambo yigeze kuvuga ko nta wuhindura ikipe itsinda bakemeza ko nawe nk’umutoza wayo adakwiye guhinduka.

Perezida Kagame ubwo yamaraga kongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri mu 2010, benshi batekerezaga ko ashobora guhindura guverinoma yari iriho ariko we mu gisubizo kizimije avuga ko nta wuhindura ikipe itsinda ashaka gusobanura ko guverinoma yari iriho yari ishoboye.

Innocent Munyaneza ati "Ikipe itsinda nta wuyihindura."
Innocent Munyaneza ati "Ikipe itsinda nta wuyihindura."

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye nabo bemeza ko niba ubuyobozi bwo mu Rwanda bushoboye ubuhagarariye ari we Perezida Kagame adakwiye guhindurwa kuko nawe ashoboye, bakifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa kugira yemererwe gukomeza kuyobora.

Babisabye kuwa kane tariki 2/4/2015, ubwo muri aka karee hasozwaga icyumweru k’imiyoborere myiza cyasorejwe mu mu Murenge wa Simbi. Umuturage witwa Innocent Munyaneza yatangaje ko yifuza ko itegekonshinga ryahindurwa, kugira ngo bazongere batore Perezida Kagame.

Uyu mubyeyi wo mu murenge wa Simbi yemeza ko bamenye gukora ibikomoka kuri soya babikesha imiyoborere myiza.
Uyu mubyeyi wo mu murenge wa Simbi yemeza ko bamenye gukora ibikomoka kuri soya babikesha imiyoborere myiza.

Yagize ati “Kubera imiyoborere myiza, twagabiwe inka, abanyesimbi twakuwe muri Nyakatsi ubu tuba mu mabati asobanutse. ibyo twabigejejweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulia Paul Kagame. Hari ingingo y’itegeko nshinga itubangamiye uyu munsi. Ingingo ya manda ebyiri ku mwanya wa perezida wa Repubulika.”

Yakomeje asaba umuyobozi w’akarere ka Huye ati “Tukaba twifuza ko nkamwe muduhagarariye mu karere mwazamusaba akaba yatwemerera tukongera tugatora itegekonshinga. Tumusaba ko byibuze ku mwanya wa manda yakongererwa kugira ngo tuzongere tumuhundagazeho amajwi.

Ndizera ko bwana muyobozi wacu, icyo cyifuzo natwe nk’abanyesimbi muzakidufasha, tukongera tukitorera perezida wacu, kuko ikipe itsinda nta wuyihindura.”

Undi babyeyi uri bagize koperative Twisungane y’i Mugobore, ihinga insina, soya n’ibigori yagize ati “Kubera imiyoborere myiza, abagore b’i Mugobore turahinga urutoki rwa kijyambere, dufite insina 75, kandi buri wese azarukuraho icyororo. Tunahinga n’ibigori ndetse na Soya.”

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, yavuze ko bamenye gutunganya ibikomoka kuri soya. Ati “havamo amata, ubu tuzi kuyakora; havamo tofu, ubu tuzi kuzikora; havamo burete (boulettes) ubu tuzi kuzikora… Ubu nta bukene dufite, tuzi kwirwanaho. Ibyo byose tubikesha imiyoborere myiza.”

Uwitwa Dominiko we yishimira aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge. Ngo mu matsinda ahuriyemo abarokotse jenoside n’abagize uruhare mu iyicwa rya bene wabo barimo, bagurizanya amafaranga kandi bagenda bagurirana inka. Ati “ibyo tubikesha imiyoborere myiza.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 4 )

Biriya ni amarangamutima. Mu gihugu kirimo abaturage barenze miliyoni 11 ntabwo habuze uwakomeza ibikorwa byiza prez Kagame yari amaze kugeza ku banyarwanda.

ineza yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ndabaramutsa cyane,

Kuzuzanya ni ingenzi mba mbaroga. Nongeye kubasaba banyamakuru mutubereye ijisho, mu kwuzuzanya ko mukwiye kujya mutumenyera igikwiye. Ko abanyarwanda bagaragaje ibitekerezo byabo bikwiriye, mbe uwabisabira kubahishurira ko mu kinyejana tugezemo bakwiye kw’imuka bava mu mvugo bagana ingiro, mukabakangurira gushyikiriza ibyo bitekerezo mu nyandiko aho bigenewe (ndavuga mu nteko ishinga amategeko), ndetse noneho bakanashikiriza inyandiko umukuru w’igihu usaba gusobanurirwa impamvu bamwifuza nk’uko yagaragaje ko ari mubatifuza ihindurwa ry’itegeko nshinga. Mbashimiye umurimo ukwiye numwanya wanyu.

Beatrice Ufitingabire yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ikipe se itsinda itakinnye? Ahubwose itsinda iyihe?

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ko tuyirambiwe mwabuze ibindi mwandika.
Mugerageze kuduha agahenge dukorere igihugu, iyi nkuru isigaye isohoka muri buri binyamakuru wagirango ni campanye yo kwiyamamaza yatangiye.

Umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka