Huye: Bashimiye Laurien Ntezimana wabarwanyeho muri Jenoside

Abari abana mu gihe cya Jenoside bagahungishirizwa i Burundi babifashijwemo na Laurien Ntezimana, tariki 20/12 bahuriye mu ishuri NDPK baramushimira.

Aba bana bari kumwe na bamwe mu babyeyi babo na bo barokotse Jenoside, ahanini batuye ahitwa i Ngoma mu mujyi wa Butare, ari naho Laurien Ntezimana atuye.

Laurien Ntezimana washimiwe
Laurien Ntezimana washimiwe

Ibyagarutsweho n’abafashe ijambo, ni uko Laurien Ntezimana, ari na we ukuriye umuryango AMI ubu ukora ibikorwa byo kunga Abanyarwanda n’iby’isanamitima, mu gihe cya Jenoside yafashije abamugannye bose harimo abaturanyi ndetse n’abahungiye muri aka gace.

Yagiye abahisha iwe, n’abahishe ahandi azi akajya abashyira ibyo kurya yakuraga muri Caritas. Icyo gihe ngo yari ayihagarariye, nyuma y’uko umupadiri wayiyoboraga yari yahunze.

By’umwihariko, abana 85 nibo bazwi ariko ngo yafashije abarenga abo yabashakiye uko bagera mu ishuri Notre Dame de la Providence de Karubanda, ari naho umuryango Terre des Hommes wabakuye ubahungishiriza i Burundi.

Mu gushima, Eric Ndayisenga yagize ati “Imana iguhe umugisha. Wabaye intwari yacu, wahaye agaciro abari bakambuwe.”

Gushima byabimburiwe n'igitambo cya misa cyo gushimira Imana
Gushima byabimburiwe n’igitambo cya misa cyo gushimira Imana

Joseph Ndahiro we yabwiye Laurien ati “Njye iyo nkurebye ndibaza nti ukoze mu biki? Kuko ntibyumvikana. Nifuza no kubona abakubyaye, wowe na mushiki wawe Felicité Niyitegeka.”

Védaste Nshimiyimana, Gitifu w’Akarere ka Huye, yamuhungiyeho bamurangiye kuko adakomoka i Ngoma. Yamuhaye inka, anamusaba kutazajya bahuzwa n’ibirori gusa ahubwo bakamusura hamwe n’abana babyaye ari bo buzukuru be, akabasiga ku rukundo rutarobanura no ku butwari yigiramo.

Laurien yaboneyeho kubabwira ko nta handi yakomoye imbaraga zamushoboje gufasha abantu mu gihe cya Jenoside, uretse kuba adaha agaciro ibintu, ahubwo abantu, abikomora kuri Yezu.

Bamwe mu bari abana bahungishijwe na Laurien Ntezimana ndetse n'abana babyaye
Bamwe mu bari abana bahungishijwe na Laurien Ntezimana ndetse n’abana babyaye

Yabasabye kuzajya bita ku bandi, ababwira ukuntu yari kwicwa tariki 2/7 ariko abicanyi ntibamusange iwe kuko yari yagiye i Cyangugu gutabaza Abafaransa ngo bahungishe abantu bari baramuhungiyeho, nyuma yo kumva ko hari umugambi wo kubica.

Yagize ati “Niba ushaka gukiza amagara yawe, kiza aya mugenzi wawe iruhande rwawe, n’ayawe azahakirira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Laurien ashobora kuba atananyibuka neza ariko najyaga iwe nkiri muto cyane ndishuti nabana yareraga mubyukuri numuntu utangaje cyane, agira ubumuntu Imana izamuhe guhora abona Abana yarwaniye ishyaka akabahisha abicanyi akanabarera nyuma Genocide Batera Imbere buri munsi.Imana Iguhe Umugisha Laurien.

Ally yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Laurien niwe uzi icyo yavukiye ,twe umuryango wose abenshi twabuze ababyeyi yiyemeza kuturera .ubu jye numva narabuze icyo mwitura usibye ko mfite igitekerezo cyo kugarura vitara ye nkajya nibutsa abo yahahiye lit cargo . Itazwi nabandi. Imana izakuturindire natwe wasubije mwishuri turabigushimira GNe

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Laurien Imana iguhe umugisha, hari igihe wumva umuntu avuze ngo none se ntacyo twari gukora kiko natwe twahigwaga ugasigara wibazaa uti none se niba abanyarwanda bose barahigwaga abapfuye bishwe nande, abatarakoze neza, abataratabaye abaturanyi babo mugihe bo batiwaga ntibanice bavuga ko bamaze iki? ubu se ko Laurien yabishoboye ni uko se atari afite umubiri? abantu batahigwaga bari bakwiye kwigaya pe iyo buri rugo ruticaga ntirunahigwe ruhisha byibura abana 2 ntago haba harapfuye uriya mubare, Laurien Imana iguhe umugisha mwinshi cyane.

umutesi yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

naho cya gisambo ngo Rusesbagina giteka imitwe abantu ni nkaba bitanze badafite n’ubushobozi ureke uriya rusesabagina wari uherekejwe n’abicanyi

kay yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

ugira neza ukabisanga Imbere. Laurien wagize neza cyane

Kamasa yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka