Huye: Bakoze ishyirahamwe ryo kwishyura imitungo bangije muri Jenoside
Bamwe mu bakoze Jenoside bo mu Murenge wa Simbi, bishyuze hamwe biyemeza kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside babinyujije mu buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko nta mafaranga bari kubona.
Ndahimana Dominiko, perezida w’iri tsinda, akaba na perezida wa mpuzamatsinda Duharanire ubumwe n’ubwiyunge yo mu Murenge wa Simbi, avuga ko batangiye iri shyirahamwe ari abantu icumi. Icyo gihe ngo bari bavuye muri gereza, nyuma yo kwemera icyaha cya Jenoside bakanasaba imbabazi abo bahemukiye.
Yagize ati “Nabonye maze gufungurwa, negera bagenzi bajye twafunguranywe, ndababwira nti nubwo twafunguwe, ntabwo imitima yacu iracya. Nimureke twishyire hamwe, dushinge itsinda ryo kwishyura imitungo”.
Yunzemo ati “Bagenzi banjye bambajije uko tuzabyifatamo, mbasaba kuza tukegera abacitse ku icumu, tukabasaba imbabazi, tukababwira ko amafaranga yabuze, tukabasaba kwemera tukabishyura mu buryo bw’imibyizi.”
Bagenzi be rero ngo babanje kwanga, bukeye baremera. Ni bwo Ndahimana yagiye kureba uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wabo, amwemerera ko bazaza kumuhingira nk’uburyo bwo kumwishyura.
Nyuma yaho baje kujya bajya guhingira n’abandi, ndetse n’itsinda riraguka ku buryo ubu bageze kuri 31.
Mu kwishyura ku buryo bw’imibyizi rero, ngo umwe mu bagomba kwishyura ajya kureba uwo arimo amafaranga, hanyuma akajyana na bagenzi be kumuhingira, nuko bakabara amafaranga angana n’umubyizi w’abaje guhinga.
Iyo ugomba kwishyurwa nta murima wo guhingirwa afite, bajya gushaka undi muntu ukeneye abahinzi bakamuhingira, hanyuma amafaranga abahembye bakayishyura.
Iki gikorwa cyo guhingira hamwe bishyura bagikora kabiri mu cyumweru. Ngo cyafashije ba nyir’ugukora ndetse na ba nyir’ugukorerwa: uretse kuba abishyura babasha kubona inyishyu batari kuzabona, kiranabahuza (abahemutse n’abahemukiwe).
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira Marie claire joyeuse wakoze iyi nkuru,
ariko yibagiwe ko ririya tsinda riherekezanya mu kwishyurana imitungo, yangijwe muri jenocide nayandi ajya gukora gutyo muri gahunda yo guhuza abafitanye ibibazo cyane bishingiye kumarorerwa yabaye mu Rwanda muri 1994 ari AMI ya yashinze ikanayakurikiranira hafi munama nyinshi zitandukanye, mu kagari ka Mugobore/Simbi ndetse n`ahandi
Uwakoze iyi nkuru yibagiwe kuvuga ko ariya matsinda ndetse n’impuzamatsinda yayo byashinzwe na Association Modeste et Innocent (AMI) ikorera mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru. Ntabwo ari Dominiko wagize iriya initiative ahubwo ni AMI. Gusa AMI ishimira Dominiko ko yayifashije kumvisha bagenzi be ko iyo iyo ubushake buhari ubwishyu butabura!
iyo gahunda yo kwishyira hamwe hishyurwa imiyungo yibyo bangije ni nziza. na ngororero bazishyire hamwe pe