Huye: Bakeneye inkunga ya Leta mu kurera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, Akarere ka Huye kagikoreye muri ADAR-Tubahoze, ishyirahamwe ry’abantu 11 biyemeje kurera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Abakora iki gikorwa bagaragaje ko bakeneye ko Leta ibashyigikira mu kurera aba bana akenshi ababyeyi babo baba badashaka.
Mu bana 27 barererwa muri iki kigo giherereye ahitwa mu Irango mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, abarenga ½ bafite ubumuga bavukanye, hakiyongeraho n’igicuri. Umukuru muri bose afite imyaka 48, naho umutoya afite 6.
Buri wese kandi akeneye kwitabwaho by’umwihariko kuko nta wuhuje ibibazo n’undi, nyamara ubushobozi ikigo gifite ni ubwo guhemba ababitaho 3 bonyine, na bo bahembwa intica ntikize.
Muri aba bana harimo uw’umukobwa watoraguwe mu ntumbi nyuma ya Jenoside. Mbere yaryaga abantu bamwegereye (gusingira nk’ikirenge agakuraho inyama), cyangwa na we ubwe akikuraho ibice by’umubiri akabirya. Bafashe igihe cyo kumwitegereza, basanga ibyo abikora iyo yarakaye, none ubu abamurera bakora uko bashoboye ku buryo nta cyamurakaza.
Hari n’umwana w’umuhungu wavukanye ubumuga bwo mu mutwe ariko yatoraguwe mu kiraro cyegeranye n’icy’ingurube, aho nyina yamurereraga. Nta wamuhaga ibiryo ngo abirye akoresheje intoki nk’abandi, ahubwo iyo babimuhaga yabijugunyaga hasi akarisha umunwa nk’uko yari yarabirebeye ku ngurube.
Icyakora ubu yatangiye kujya arisha intoki. Gusa, n’ubwo afite imyaka 16, arakambakamba, n’urusaku yifashisha mu kuvuga rwenda kumera nk’urw’ingurube.
Muri aba bana harimo n’ushaka ko bamwitaho byihariye. Iyo agize icyo abwira umurezi ntamushime, ajya aho arara akituma, akisiga ibyo yitumye umubiri wose. Ibi ngo abikorera gushaka kwitabwaho cyane, kuko iyo amaze kwisiga bafata umwanya wo kumwuhagira no kumusiga.

Hari n’umukobwa wacitse ku icumu utavuga nyamara ubusanzwe yumva neza ibyo bamubwiye akaba azi no kuvuga. Ibi ngo abiterwa n’uko mu gihe cya Jenoside bamubujije kuvuga aho bari bihishe, hanyuma abo bari kumwe baza kubica. Ngo afite ubwoba bwo kuvuga ngo batamwica. N’ubwo uyu mukobwa nta bumuga bundi afite, ikigo cyamwakiriye kugira ngo gifashe musaza we ubu uri kwiga wari wabuze uwo amusigira.
Muri rusange, iki kigo gikeneye ko Leta y’u Rwanda igishyigikira, haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’inkunga y’ababafasha kurera aba bana. Musabyemariya Yozefa ukurikirana umunsi ku wundi imikorere y’iki kigo ati “uwaduha ubushobozi bwo gushaka undi mukozi byibura umwe udufasha mu gikorwa cyo kurera.”
Abarererwa muri iki kigo bakenera n’amagare yo kubafasha kujya aho bakeneye nko ku musarane. Akarere ka Huye kabahaye inkunga y’amagare abiri. Muzayire Charlotte uhagarariye abamugaye mu karere ka Huye ati “n’ubwo amagare abiri adahagije, muzabe muyifashisha, hari igihe tuzabona andi na yo tukayabazanira. Tuzabakorera n’ubuvugizi uko dushoboye kugira ngo mubone inkunga yo kubafasha mu bikorwa byanyu bya buri munsi.”
Niwemugeni Christine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, ati “Akarere kagiye gushyiraho umukozi ushinzwe abamugaye. Ndizera ko ibibazo byanyu bizarushaho gukurikiranwa no kumvikana.“
Muri iyi minsi, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gufunga ibigo birererwamo abana, kuko abana bakeneye kurererwa mu miryango.
Ibi birakwiye kandi bifite ishingiro. ariko se, abana nk’aba bo bazabona abemera kubajyana ngo babarere ? Musabyemariya ati “hari abo twagiye twakira tuzi ko ari imfubyi, nyuma tukamenya ko bafite bene wabo ndetse n’ababyeyi, twabasaba kuza kubasura bagasubiza bagira bati ‘mutazavaho mumbwira ngo mutware.’”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|