Huye: Bahangayikishijwe n’impunzi zisabiriza

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Butare bahangayikishijwe n’impunzi zituruka mu nkambi ya Kigeme zikaza gusabiriza mu mujyi batuyemo.

Umubyeyi bita Magnifique avuga ko bajya babona abana ndetse n’abantu bakuru baturutse mu nkambi baza gufunguza mu ngo zabo. Kuba bababonera ibyo kubafashisha ni mahire, ariko afite impungenge ko umunsi babuze ibyo babaha bazaza kubiba.

Ikindi kandi, ngo aba bana baza gusaba ni batoya, kuko ngo hari n’ababa bafite imyaka irindwi. Uyu mubyeyi rero ati “kubona umwana ungana atyo atega imodoka mu gitondo akaza mu mujyi aje gusaba, hanyuma agacyurwa n’ijoro, rimwe na rimwe akaba yabura n’imodoka, umuntu yakwibaza ati ‘ese ari nk’umukobwa, igikurikiraho ni iki?”

Ikibabaje kurushaho, ngo ni uko abo bana baba batazi n’Ikinyarwanda, kuko ngo indimi bavuga ari igiswayire n’ibindi birimi by’iwabo. Uyu mubyeyi rero ati “iyaba habonekaga uburyo abaturage tubafasha.”

Gen. Alexis Kagame na we avuga ko bazi ko impunzi zisohoka mu nkambi zikajya gushaka imibereho hanze yayo. Anavuga ko uretse kuba bazi ko baza gusabiriza, banazi yuko abana b’abakobwa bo mu nkambi bajya bahura n’ababashuka kubera ubukene bakabatera inda.

Na none kandi ati “ikibazo cy’inkambi kirakomeye, kandi ntiwababuza gusohoka kuko atari imfungwa. Na none kandi, ntitwabona abasirikare barinda buri wese usohotse mu nkambi. Ubundi impunzi zifite abazireberera ari bo MIDIMAR na HCR. Niba bateye ikibazo mu mijyi, kizigwaho.”

Naho ku baba bifuza kubafasha, ngo bazanyure ku nzego zibayobora, ibyo bazabafashisha bizabageraho.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka