Huye: Bafite umuvuduko udasanzwe mu bikorwa remezo muri iyi minsi (Amafoto)
Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’amajyepfo. Gafite ubuso ubuso bwa kirometero kare 581,5 kakagira Imirenge 14, utugari77 n’imidugudu 509.
Akarere ka Huye gafite abaturage ibihumbi 314,022. Aka karere kakaba gakomeje kugaragaza kwihuta mu iterambere, rigaragarira cyane mu bikorwa remezo bitandukanye bishya.
Dore amwe mu mafoto agaragaza iterambere ry’ibikorwa remezo mu Karere ka Huye, Kigali Today yabakusanyirije:

Gare ya Huye kugeza ubu ni yo gare ihiga izindi mu bwiza mu Rwanda.


Stade Huye na yo yarubatswe ishyirwamo n’ubwatsi bwiza cyane. Ni Stade nziza yanakiniweho imikino ya CHAN. Iyi foto ariko twayifatiye hanze yayo.

Iyi ni Hotel Gallilleo iherereye iruhande rwa Stade Huye mu murenge wa Ngoma. Na yo iri mu bigaragaza ubwiza bwa Huye.

Banki Nkuru y’u Rwanda ibumoso n’urukiko rwa Huye n’Urukiko rwa Huye iburyo.

Hotel Ibis na yo yaravuguruwe.

Izi nyubako ziteganye na Hotel Ibis mu Mujyi wa Huye.

Inzu ya Semuhungu yubatse mu Mujyi wa Huye iteganye n’isoko rishya.

Isoko rya Huye.

Witegeye Isoko rya Huye ni uku rigaragara.

Umuhanda wo Cyarabu ndetse n’indi mihanda warakozwe.

Ku mashuri naho barimo gutera intambwe. Iri ni Ishuri ry’Imyuga rya SEFOTEC.

Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye na yo yongeyemo inyubako nshya nyinshi.

Kaminuza yigisha ibyo Tekinologiya ya PIASS ku Itaba.

Imihanda yarakozwe inashyirwaho amatara meza.

Light House, indi nyubako y’iterambere yubatse ku muhanda ugana i Tumba aho bita ku Mukoni.

Barthos Hotel mu marembo ya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye.

Hotel Matter Boni Concili na yo iri mu biranga ubwiza bwa Huye.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Huye nimukomereze aho ejobundi uzasanga umwanya mwongeye muwegukanye abandi bagiseta ibirenge
murakoze cyane kutugezaho iterambere ry’akarere ka huye ahorigeze ndabona birimokugendabi,.ngahose nimunyarukire niburasirazuba,mu karere ka gatsibo nahoturore ahokageze murakoze.
i love my city oh! haracyabura utuntu tutaratungana neza, nubundi Butare yahoze erega ari heza.
Subundi babaye ariho bimurira Capital
Muzuka wacu oye!!! Twabonye n’imyambaro ubu yambaye muri iyi minsi imubereye pe! Ni ingabo y’Igihugu. ntiduteze gutera intambwe isubira inyuma. Imana ibidufashemo
Iyi nkuru iranshimishije nkanjye udaheruka Huye, mbonye yarahindutse cyane iri kurundi rwego
nta kintu kizatubuza kugera kuriryo terambere kandi turacyakomeza kuko dufite abayobozi beza akarorero : Guverineri akunda abaturage be, Mayor wa karere ka Huye akunda abaturage be Ba Gitifu bakunda abaturage babo nabari munzego zo hasi nabo n’uko nta cyabuza ko dutera imbere
Murakoze arko Dukeneye numugi wa musanze
Nukuri turabashimiye kuri yonkuru ya Karere ka huye nukuri ndabona I huye hatangiye kuba nki ikigali courage huye,muzajye mutujyezaho nutundi turere.urugero nkakarere ka Rwamagana.murakoze.