Huye: Amasantere amwe n’amwe yo mu byaro azashyirwaho amatara rusange

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, mu Nama Njyanama y’ako karere yabaye ku wa 26 Kamena 2015, yatangaje ko umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 uzarangira amwe mu masantere y’ibyaro mu karerer ayobora ahawe amatara rusange bita éclairage public.

Uduce tuzanirwa harimo aho bita kuri Arete mu Murenge wa Kinazi, ku Karambi ho mu Murenge wa Kigoma, i Cyizi ho mu Murenge wa Maraba, no ku Rugogwe ho mu Murenge wa Ruhashya.

Iyi santere y'aho bite kuri Arete mu Murenge wa Kinazi n'imwe mu zizashyirwaho amatara rusange.
Iyi santere y’aho bite kuri Arete mu Murenge wa Kinazi n’imwe mu zizashyirwaho amatara rusange.

Ayo masantere ngo azacanirwa hagamijwe ko abahaturiye bongere amasaha yo gukora. Muzuka agira ati “Ubundi iyo saa kumi n’ebyiri zigeze, usanga abantu bari kwiruka, bafunga bataha. Ariko iyo habona nijoro usanga abantu bakora kugera ku masaha akuze.”

Muri rusange, amatara rusange ya nijoro azashyirwa ku birometero bitandatu n’igice. Uretse aya masantere yo mu byaro, ngo hazanacanirwa n’utundi duce two mu Mujyi wa Butare tutabona kandi twifashishwa n’abantu benshi.

Urugero atanga ni nk’umuhanda ujya ku Karubanda n’umuhanda ugana ahitwa mu Gahenerezo.

Iyi gahunda yo gushyiraho amatara rusange ikozwe nyuma y’uko imihanda yo mu Mujyi wa Butare yashyizwemo kaburimbo, indi igasaswamo amabuye. Ikozwe kandi nyuma y’uko imihanda imwe n’imwe yo mu Cyaro, ihuza imirenge irimo n’uturuka kuri kaburimbo hafi yo ku Karambi ho mu Murenge wa Kigoma, ukanyura ku Gasantere ka Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya ukagera ku muhanda wa kaburimbo mu Rugarama ho mu Murenge wa Rusatirana, na yo yatunganyijwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka