Huye: Abatuye mu Rwabuye ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kuhimuka

Bamwe mu baturage batuye mu gishanga cya Rwabuye giherereye mu Kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye baravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo mu gihe cy’imvura iki gishanga cyuzura amazi, ku buryo anabasanga mu ngo zabo, nyamara kandi ngo akarere karakomeje kubabwira ko kagiye kuhabimura hakaba ntakirakorwa.

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka itatu basezeranye n’ubuyobozi ko bugiye kubashakira aho bimukira kandi abadafite ubushobozi bagafashwa kubona isakaro, nyamara ngo kugeza n’ubu aka karere ntikarabagaragariza aho bagomba kwimukira.

Mu rwabuye ingo nyinshi zubatse mu gishanga neza.
Mu rwabuye ingo nyinshi zubatse mu gishanga neza.

Mbarubukeye Sylvestre ni umwe mu batuye muri iki gishanga akaba ahamaze imyaka 12. Avuga ko buri mwaka mu kwezi kwa kane igihe haba hagwa imvura nyinshi iki gishanga cyuzura amazi, ku buryo anabasanga mu mazu, bikaba ngombwa ko bimuka bakajya gutegereza ko amazi akamuka.

Ati “Iyo imvura itangiye kugwa amazi tuba tuyareba neza, uko aza gahoro gahoro asatira inzu, ubwo tugafata utwangushye tukaba tugiye ku muhanda tukaza gutegereza ko imvura ihita amazi agakamuka tukabona kugaruka”.

Mbarubukeye avuga ko iyo imvura iguye bimuka bakaza kugaruka amazi yakamutse.
Mbarubukeye avuga ko iyo imvura iguye bimuka bakaza kugaruka amazi yakamutse.

Mbarubukeye kandi akomeza avuga ko akarere karamutse kaberetse aho kabageneye bazatura kandi kakanabaha isakaro nk’uko bari babisezeranyijwe, ngo nta kabuza bakwimuka bakagenda kuko ngo babona neza ko aho batuye bashobora kuhaburira ubuzima.

Ati “Batubwiye ko batuboneye aho dutura ngo hitwa ku Kamatyazo, ariko ntituzi impamvu batahatujyana kuko natwe hano haratubangamiye cyane”.

Ku wa gatanu igishanga cya Rwabuye cyari cyuzuye.
Ku wa gatanu igishanga cya Rwabuye cyari cyuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mutwarasibo Cyprien we avuga ko akarere kiteguye guha ikibanza umuntu wese utuye mu Rwabuye ugishaka kandi kakanamuha isakaro mu gihe bigaragara ko atishoboye.

Ati “Ibibanza birahari ku Kamatyazo ndetse n’amabati arahari, ababishaka no ku wa mbere bazaze tubibahe bajye kubaka”.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko hari abatuye muri iki gishanga babuza bagenzi babo kujya gufata ibyo bibanza, bashaka ko akarere kabagurira aho batuye mbere yo kwimuka, ibi ngo bikaba ari imbogamizi ku bijyanye no kwimura aba baturage, kandi nabo ubwabo bagakwiye kugira uruhare mu kwimuka ahantu hashobora kubateza ibibazo.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo   ( 4 )

abaturage baragora,bemerewe kujya gufata ibibanza ku buntu,banga kugenda ngo akarere kabanze kabishyure.

mimi yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

nanjye ndabizi neza ko akarere kabasabye kuza gufata isakaro kakabaha n’ibibanza ariko abanyarwanda kwa kurusha kwacu sinzi icyo bashaka kindi

natanael yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

bariya Bantu nibatabarwe vuba kuko hatagizwe igikorwa bahasiga nubuzima

Kalisa yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

bimuke hariya hantu ni habi cyane bahasenye vuba, abayobozi nibatabare hataraba ishyano

jo yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka