Huye: Abarokotse Jenoside batishoboye bari kubakirwa amazu y’amatafari ahiye
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu karere ka Huye bari kubakirwa kuri ubu bazataha mu mazu yubakishije amatafari ahiye. Ibi ntibyari bisanzwe kuko abagiye bubakirwa mu minsi yashize bafite amazu y’amatafari ya rukarakara.
N’ubwo aya mazu ataruzura, Vedaste Nshimiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye, avuga ko azaba afungishije inzugi n’amadirishya bikoze mu byuma bakunze kwita métallique. Azaba arimo n’ibirahure.
Aya mazu ari kubakwa mu midugudu ibiri y’icyitegererezo, umwe ukaba ari uwo mu murenge wa Karama naho undi ukaba uwo mu murenge wa Mukura. Buri mudugudu uri kubakwamo amazu 20, kandi buri nzu izaba igizwe n’ibyumba bitatu, salo, na koridoro (corridor) ikazuzura itwaye miriyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu.
Imvano y’igitekerezo cyo kwifashisha amatafari ahiye mu kubakira abatishoboye, ngo ni ukuba nyuma y’imyaka 15 bubakiye bamwe muri bo amazu mu matafari ya rukarakara ubu ari gusanwa ku giciro gihenze, mu gihe iyo baza kongeraho amafaranga makeya hari kuvamo inzu batazongera gusana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye ati « urabona ariya mazu yubatse mu bikoresho biramba ; afite fondasiyo ikomeye, azaba akoze ku buryo afata amazi y’imvura kandi ruzayaha n’ibigega by’amazi … ».

Akomeza agira ati « Tujya kuyubaka twahereye ku kuba ubu turi gusana amazu yubatswe kera imwe imwe ikadutwara amafaranga agera muri miriyoni eshanu esheshatu kandi kuyubaka byaratwaye nk’ayongayo, … ».
Abagiye guhabwa aya mazu ni abakene kandi azaba ari ay’igiciro kinini. Ese nta mpungenge z’uko abazayahabwa bazayagurisha kugira ngo bikure mu bukene cyangwa babe batekereza kuyakodesha kugira ngo babashe kubaho?
Nshimiyimana ati « Ntituzabubakira gusa. Dufite na gahunda yo kubaherekeza mu kwikura mu bukene : tukabafasha gukorana n’ibigo by’imari, tukaboroza muri gahunda ya Girinka, tukabafasha gutera ibiti by’imbuto, … Dufite gahunda yo kubafasha kugira ngo bazakomere, babeho bishimira inzu bahawe… ».
Biteganyijwe ko abari kubakirwa aya mazu bazayataha muri Werurwe uyu mwaka. Abazayahabwa kandi ngo bazava ku rutonde rusanzwe rwarakozwe rw’abarokotse Jenoside batishoboye batagira aho baba bo muri iyi mirenge ya Mukura na Karama.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|