Huye: Abajura bibye Taberinakuro mu kiliziya
Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye, yibwe.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celestin Rwirangira ntabwo yifuje kugira byinshi avuga kuri ubwo bujura, ariko yagize ati "Biteye isoni rwose."
Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo.
Sr Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 .
Yakomeje agira ati "Abashinzwe umutekano babirimo, buriya baradufasha kumenya aho byagiye."
Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire (agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye).
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Dufatanye dusengere isi n’abayotuye kuko biteye isoni isi igeze mu ndunduro,ariko mfite ikizere ko bazamenyekana bakabazwa ibyo bari bagamije.
Jye rwose natangaye kuko ibyo bintu ntibisanzwe gusa n ’abazamu bakaze uburinzi kuko buriya byagaragaye ko bashobora no kuziba n’ ibindi nyuma gusa mfite ikizere ko bazaboneka Nyagasani azabagaragaza ntiyabyemera .Nyagasani akomeze abane na buri wese Kandi mbifurije imyiteguro myiza Y’ivuka ry’umucunguzi.
Yezu abigirira impuhwe ni yo mpamvu bisigaye bimuhangara.
Ababikoze mubasengere bazahura n’akaga bakoze Sacrilège ubwo se Yezu warurimo bamushyizehe? Akoze ibidakorwa.
Kwibwa muri chapelle iri mu kigo kirimo abantu! Bene ikigo bacunge neza
Oh! Birababaje, Nyagasani abiyereke a agirire neza!
Ndasubiza uwitwa Emma.Aratubwira ko Yezu aba muli Ukarisitiya.Ndamwibutsa ko Ukarisitiya ikorwa mu ifarini.Bisobanura ko Ukarisitiya atari umubiri wa Yezu nkuko bavuga.Bible idusaba kutemera ibintu batubwira tutabanje gushishoza.Soma Yohana wa mbere,igice cya 4,umurongo wa 1.Nkuko Yezu yabyerekanye,amadini menshi ajyana abantu kurimbuka.Nubwo byitwa ko asenga Imana.Ntawarushaga idini ry’Abafarisayi gusenga.Nyamara Yezu yavuze ko rikomoka kuli Satani.Kubera ko ryigishaga ibidahuye na bible.
Biteye isoni kabisa. Abo ni abo gusabirwa pe gusa Yezu abagenderere.
Abo bantu bakinisha Yezu mu ukaristiya!