Huye: Abaguye aharimo gukurwa imibiri i Ngoma bategekwaga kwicukurira - Ubuhamya

Laëtitia Umugwaneza, wabaye mu gihe cy’icyumweru kirengaho iminsi hafi y’aharimo gukurwa imibiri muri iyi minsi, mu Murenga wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abahaguye ari ababaga bafatiwe kuri za bariyeri zari hafi yaho, kandi ko bagiye bategekwa kwicukurira.

Ahari gukurwa imibiri muri Ngoma ya 5
Ahari gukurwa imibiri muri Ngoma ya 5

Jenoside iba, Umugwaneza yari afite imyaka 15, akaba yarabaga muri EER, ariko itangira ngo yari iwabo i Save. Yaje gutura munsi y’ibagiro ryo mu Matyazo, ahazanywe n’umugabo wari wamugize umugore we.

Agira ati “Imbere y’aho nari ndi hari bariyeri. Abantu benshi bahaguye simbazi, ariko hari abana babiri bavuka ahitwa mu Rurenda bazanywe n’umukomvuwayeri witwaga Claude, abakuye mu bice bya Ngoma, avuga ko nyina bamwishe yari atwite inda y’amezi umunani.”

Akomeza agira ati “Umugabo umwe wari utuye hafi y’iyo bariyeri yabambuye inkweto bari bambaye, azijugunyira umugore we ngo azambike abe. Utwo twana badushyinguye hafi aho mu rutoki. Nasanze barahubatse, nabanje no kuhayoberwa.”

Nyuma y’imyaka 30 ni bwo Umugwaneza agarutse muri ako gace, kandi ahanini ngo yagenzwaga no kwerekana ahaherereye umubiri w’umugabo bamushyinguje. Icyakora ngo yasanze yarashyinguwe mu cyubahiro.

Ku bijyanye n’ikimutera kuvuga ko abari gutabururwa bari bagiye bategekwa kwicukurira, asobanura ko ari ukubera ko na we yari yabibwiwe, nyuma y’uko yari yatorotse uwari wamubohoje, bamufata bagira ngo bamwice, agakizwa n’umusirikare.

Ati “Njyewe nari natorotse, uwitwa Hussein arangarura, bahita bavuga ngo nta kindi twagukorera uretse kujya kwicukurira. Mu gihe bakitujyana na muruma wanjye, bamuhitana ukwe, nanjye ngenda ukwange ariko njyanwa n’umusirikare wabaga muri Camp Ngoma witwaga Claude Nzabirinda.”

Yungamo ati “Yarababwiye ati nimumumpe njye kumwiyicira. Baramumpaye nyine, tugeze imbere gatoya arambwira ati ngiye kugutwara iwacu, intambara nirangira nzakugira umugore. Ndamubwira ngo nta kibazo.”

Anavuga ko ahamya ko aho yari kujya kwicukurira ari ahari gukurwa imibiri y’abantu, kuko ari ho batambikanye murumuna we, aza no kumva ko yapfuye kuko bicaga umuntu bakavuza induru.

Iwabo wa Nzabirinda yahabaye igihe, mama we akajya amuhisha abashaka kumwica, Nzabirinda na we ngo akajya amuzanira amata n’amagi byo kumwondora, kugeza Inkotanyi zifashe Igihugu na bo barahunga.

Barahunganye, bageze mu nkambi abanyesave bamubonye baramumenya bakajya bahora bashaka kumwica, Nzabirinda akamukiza, hanyuma aza kubona ko ntaho azamugerana, amushyikiriza Abafaransa, bamujyana i Murambi, ari na ho yavuye agaruka aho yabaga.

Asoza agira ati “Urebye ukuntu barimo gukura imibiri hariya, ntabwo ari icyobo bacukuye ngo bajugunyemo abantu. Nkurikije uko bavugaga kwicukurira, buri muntu yaricukuriye pe.”

Hari n’abarokotse Jenoside bo muri ako gace bavuga ko ahari gukurwa imibiri hari urutoki, hakaba n’imiringoti yari igizwe n’ibyobo birebire bifata amazi. Icyakora ngo hari n’inzira.

Ngo nta gushidikanya ko abo bazanaga kuhicira babaga bakuwe kuri bariyeri enye zari hafi yaho, badafite imbaraga zo kwicukurira, babataga muri ibyo byobo, bakabarenzaho igitaka.

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023 imirimo yo gushakisha imibiri itangiye mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, kugeza ku itariki ya 24 Mutarama 2024, hari hamaze kuboneka imibiri 141.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bariyeli niyo inkoto ahitwa mu nkoto Ni ahabaga inkoto

Mu yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Bariyeli niyo inkoto mu kinyarwanda cyiza

Mu yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka