Huye: Abagore b’abadivantisiti 1562 bateraniye muri kongere mpuzamahanga

Abagore b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bagera ku 1562 baturuka mu bihugu 11 bya Afurika, bari i Huye guhera tariki 06-11/08/2013, bakaba bitabiriye kongere bagomba kureberamo uko abagore bakwitwara mu kuba urugero rwiza aho baba.

Iyi kongere yafunguwe ku mugaragaro tariki 07/08/2013 na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ikaba iri kubera muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, iragendera ku nsanganyamatsiko igira iti “uwatorewe kuba indashyikirwa” (Chosen to make the difference).

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yibukije abitabiriye iyi kongere ko abagore ari bo batuma ubuzima bugenda neza mu ngo zabo, akaba ari na yo mpamvu mu Rwanda bitwa ba mutima w’urugo.

Kongere y'abagore b'Abadivantisiti yafunguwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.
Kongere y’abagore b’Abadivantisiti yafunguwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.

Yakomeje agira ati “abagore dukeneweho byinshi kandi ntabwo tubyinubira: ni twe twita ku ngo, turi bashiki, turi abamama, dukora n’indi mirimo inyuranye.” Yasabye rero abari bitabiriye iyi kongere gutangira gutekereza ku murage bazasigira abagore n’abakobwa.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, na we wari witabiriye umuhango wo gufungura iyi kongere, yabwiye abari bayitabiriye ko Imana yahaye abagore impano zidasanzwe ku bw’ubuzima bwabo no ku bw’abandi bantu, akaba ari yo mpamvu bagomba kuba indashyikirwa, bakorera abo babana kandi bagirira Imana.

Kongere nk’iyi ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda. Ubundi hajyaga habera izihuza abadivantisiti bo mu Rwanda gusa.

Zimwe mu mpamvu zatumye iteranira mu Rwanda, ngo ni uko u Rwanda ari igihugu giha ijambo abagore, hakaba hari n’umutekano. Abaje muri iyi nama rero ngo bizeye kuzahigira byinshi, nk’uko bivugwa na Florence Ochien’g uturuka muri Kenya.

Madamu Jeannette Kagame yanatangije imurikagurisha riri kubera rimwe na kongere ryiganjemo ibikorwa by'ubukorikori bikorwa n'abagore.
Madamu Jeannette Kagame yanatangije imurikagurisha riri kubera rimwe na kongere ryiganjemo ibikorwa by’ubukorikori bikorwa n’abagore.

Hagati aho, uretse inama, hari n’imurikagurisha rya bimwe mu bikorwa by’abagore, baba abo mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu biri muri iyi kongere. Ibyinshi muri ibyo bikorwa ni iby’ubukorikori. Na ryo ryafunguwe kuri uyu wa 07/08/2013 na Madamu Jeannette Kagame.

Espérance Murerabana Ngagi , umukuru w’ihuriro ry’abagore b’abadivantisiti mu Rwanda, avuga ko biteganyijwe ko abitabiriye iyi kongere bazafata umunsi wo kwerekwa uko bagenzi babo babasha kugera kuri ibi bikorwa by’ubukorikori.

Ngo ikigamijwe ni ukugira ngo abo mu gihugu runaka babashe kwigira kuri bagenzi babo bimwe mu byo bashobora gukora, bakiteza imbere.
Abagore bateraniye muri iyi kongere baturuka mu bihugu 11 bya Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’amajyepfo, Eritereya, Djibouti, Ethiopia na Somalia.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWIZERE KO ABATANZANIYAKAZI BAZABA ABARIMU BEZA KUGIHUGU CYABO. THX

N F yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka