Huye: Aba Local Defences barashinjwa gusaba indaya kuryama nazo kugira ngo batabafunga
Abakora umurimo wo kwicuruza mu karere ka Huye, bazwi ku izina ry’Indaya, bavuga ko hari aba Local Defences bashinzwe umutekano bajya babasaba kuryamana bakanabaka amafaranga, kugira ngo batabashyikiriza Polisi ikabafunga.
Aba bagora n’abakobwa bicuruza bavuga ko bahitamo kubikora kugira ngo badafungwa, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo ukorera uwo mwuga mu Matyazo.
Agira ati: “Hari umurokodifensi (local defense) twigeze guhura, icyo gihe ariko sinari nzi ko ari we kuko nta myenda y’akazi yari yambaye, ambwira ko nintamuha ituru ari bunshyire abapolisi nuko ndemera ndayimuha kugira ngo andeke nigendere”.
Avuga ko bongeye guhura bwa kabiri noneho yambaye imyenda akongera akamusaba ko baryamana akanamwaka amafaranga 1000 yari afite, kugira ngo atagezwa kuri Polisi agakubitwa bakanamwigisha imisatsi.
Gusa aba bagore n’abakobwa bavuga ko badashimishijwe n’umurimo bakora wo kwicuruza, kuko bemeza ko abenshi muri bo bavuga ko babiterwa no kubura ubundi buryo bwo kubaho.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye amenyekana, avuga ko adashimishwa akazi akora bita “Gutega” aho arara amajoro mu gihe abandi baryamye.
Ati: “N’ubwo hari igihe mbona amafaranga, njye simba ntuje, kandi n’amafaranga nkuyemo nta cyo amarira kigaragara, ni ay’umuvumo. Ni umurimo udashimishije, ariko nta kundi nabigenza kuko ngomba gutunga abana banjye”.
Undi ukorera mu gasanteri ka Matyazo we avuga ko kuba indaya bitera igisuzuguriro, bigatuma abantu bakwanga, aho uciye bakavuma ndetse bikabaviramo no gufungwa mu gihe bagiye gutega ninjoro.
ati : “Iyo tugiye gutega bakadufata, baradufunga. Ikibabaje kandi ni uko n’iyo badusanganye n’abagabo ari twe bajyana mu buroko bo bakabareka bakitahira, maze twagera yo bakatwigirizaho nkana nko gukubitwa, kogoshwa. Abapolisi bazirana n’imisatsi yacu”.
Bakomeza bavuga ko batifuriza abana babyaye kujya muri uwo mwuga, nk’uko bitangazwa n’mwe muri bo, ugira ati: “Twakira abagabo iwacu, ariko iyo hagize uwo usanga ari no kuvugisha umwana wawe w’umwangavu wumva wamukubita agafuni”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibabareke bibereho nabo ni abantu!
Ntibishoboka Matyazo ni iwacu !!!hasigaye harabaye gutyo!! izi ndaya zavuye hehe ko ubwo mpaheruka ntazahabaga!!indaya nkuru ya Matyazo yitwaga Tamashi ariko nyuma yo guhunga ntiyagarutse ubu ninde usigaye ukuriye izi ndaya??
ni ibiki bakora?
Ese ubwo amuhera aho ku muhanda aba ategeye?
Mu Rwanda nta tegeko rihana uburaya rihaba igihanirwa gusa ni ugushora umwana mu buraya naho imibonano mpuzabitsinda umuntu akoranye n’undi uri hejuru y’imyaka 18 y’amavuko bifatwa nk’ishimishamubiri kereyse gusa umwe muri bo hari aho afite isezerano ry’ubushyingirane nibwo amategeko y’u Rwanda abihanira.
Bariya ba lokodeofensi icyo bakora ni ukubakanga gusa naho ubundi uburaya ntwabo bwageza umuntu imbere y’urukiko
Murakoze
Ese ni byo ko bashobora gufunga umuntu ushinjwa gusa ko ari indaya? Ubu amategeko y’u Rwanda yemera ko basanga umukobwa/umugore wiryamaniye n’umugabo/umusore bakamufunga peeee?! Bikwiye gusobanuka, kuko wasanga bafunga indaya nto ziciriritse ariko abakobwa babikora gisilimu bakanabikorana n’abakomeye ahantu hahenze ntawe ubakoma n’urwara. Ni koko gukora imibonano mpuzabitsina birafungirwa mu Rwanda? Ababizi mutumare amatsiko.
Ese ni byo ko bashobora gufunga umuntu ushinjwa gusa ko ari indaya? Ubu amategeko y’u Rwanda yemera ko basanga umukobwa/umugore wiryamaniye n’umugabo/umusore bakamufunga peeee?! Bikwiye gusobanuka, kuko wasanga bafunga indaya nto ziciriritse ariko abakobwa babikora gisilimu bakanabikorana n’abakomeye ahantu hahenze ntawe ubakoma n’urwara. Ni koko gukora imibonano mpuzabitsina birafungirwa mu Rwanda? Ababizi mutumare amatsiko.