“Hutu na Tutsi ni inyito zazanywe n’abazungu” -Dominique Decherf

Dominique Decherf wahoze ahagarariye igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda atangaza ko inyito z’amoko “Hutu na Tutsi” ari inyito zazanywe n’abazungu bagamije ivangura hagati y’Abanyarwanda.

Dominique Decherf wabaye amasaderi w’ubufaransa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2006, yashyize ahagaragara igitabo kitwa "Couleurs, Mémoires d’un ambassadeur de France en Afrique", aho avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse n’ibindi bintu bitandukanye yabonye muri Afurika ubwo yari akiri amassaderi.

Muri icyo gitabo, ahamya ko amazina y’amoko “Hutu na Tutsi” yazanywe n’abazungu kuko Abanyarwanda ubwabo biyizi. Iyo abantu batangiye gucibwamo ibice bagendeye ku moko, inkomoko yabo cyangwa se uko bateye… haba hatangiye kuba ivangura; nk’uko Dominique Decherf abihamya.

Agira ati “…kugena amoko nta kindi bimara uretse gushaka umwanzi mu gihe abantu babanye neza”.

Akomeza avuga ko ubwo yari akiri ambassaderi yari yarabujije abo bakorana gukoresha ayo mazina kuko afite inyito ziyihishe inyuma zitari nziza.

Dominique Decherf avuga ko inkomoko y’amakimbirane ashingiye ku moko mu Rwanda itaturutse hagati y’abahutu n’abatutsi ubwabo. Yaturutse ku bazungu bari bafite umugambi wo gukora Jenoside y’abirabura; nk’uko abisobanura.

Ikibazo cyaje kuba icy’uko abatutsi mu Rwanda bagereranywaga n’abazungu (abakoloni bo mu Rwanda) hagaragara itoneshwa, n’ubusumbane hagati y’abatutsi n’abahutu. Kuba rero abatutsi barakorewe Jenocide mu Rwanda bwari n’uburyo bwo kurwanya abakoloni b’abazungu; nk’uko Dominique Decherf abitangaza.

Dominique Decherf ashyize ahagaragara iki gitabo mu gihe amaze umwaka mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu mwaka wa 2006 yirukanwe mu Rwanda igihe u Rwanda rwacanaga umubano n’Ubufaransa kubera impapuro zashyizwe ahagaragara n’umucamanza wo mu Bufaransa Jean Louis Bruguiere zo guhagarika bamwe mu basirikare bakuru bo mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye birambabaza iyo abantu bajya aho bakavuga ko inyito Hutu/Tutsi/Twa ari abazungu babizanye. Njye mbona ari igutwerera amateka yacu abanyamahanga.

Bazavuga ko ari n’abazungu bubatse uRWANDA kuva Gasabo kugeza Ibushi, kugeza ku kiyaga rwa rwicanzige, kugeza ikaragwe.
Amateka abe mabi cyangwa meza burya aba ari ayawe ntaho wayakwepera.

yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Wallon na Flamand nabyo ni imvugo cyangwa inyito zadukanywe n’abarabu!!!!! Ndabeshya nyakubahwa Ambasaderi????

Higiro yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ibi ni ukuyobya amarali, tuvuge se ko abazungu bageze mu Rwanda ayo majambo (hutu-tutsi) atabaho? Mbabazwa n’abantu burigihe babona uwo batwerera ubugome bwabo bo bakigira abera.

Mariko yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka