Hotel La Palisse iraburira andi mahoteli ku babagana bashobora kubateza ibibazo nk’ibyo baherutse guhura nabyo
Ubuyobozi bwa La Palisse Hotels buratangaza ko abanyamahoteli bakwiye gushaka uburyo bacyemura ikibazo cy’ababagana bashobora kumererwa nabi bitewe n’ibyo bariye ahandi cyangwa batamenyereye indyo yo mu Rwanda, nyuma y’aho itsinda ry’Abaholandi riherutse kugirira ikibazo muri iyi hoteli ariko isuzuma rikagaragaza ko nta kibazo cyari gihari.
kuwa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 30/04/2013, nibwo iki kibazo cyabaye ubwo itsinda ry’Abantu bagera kuri 35 baje gutangaza ko barindwi muri bo baje kutamererwa neza kubera ibyo kurya bariye muri iyi hoteli.

byihuse, amatsinda abiri rimwe riturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe isuzuma (RBS) n’irindi riturutse muri Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’itangazamakuru, baje gupima ibyo biribwa basanga nta kibazo byari bifite.
Nyuma y’icyo gikorwa ubuyobozi bwa La Palisse ntibwishimiye uko amwe mu makuru yagiye akwirakwizwa bitewe ku bijyanye icyo gikorwa. Buvuga ko nta yindi nkurikizi yigeze ibaho, haba kubura abakiriya cyangwa guterwa icyizere na bamwe mu bari basanzwe babagenderera.

Roger Kalisa, Umuyobozi mukuru wa La Palisse Hotels, atangaza ko ikibazo cyababayeho gishobora kuba kuri buri wese, bitewe n’uko abashyitsi bakira baba bagiye ahantu hatandukanye. ibyo bikaba byatuma hari uburwayi bazana ugasanga bigize ingaruka kuri hoteli baruhukiyemo.
Agira ati: “Kiriya kibazo cyo kutamererwa neza n’ibyo umuntu aba yariye gishobora guturuka ku kudategura neza. Ariko gishobora no guturuka kubyo umuntu aba yariye atari asanzwe abirya.
Dufatiye nko kuri iki kibazo cyabaye aba bashyitsi ni abanyamahanga kandi hari n’abari bageze muri Afurika bwa mbere. Umuntu ashobora kurya ibyo kurya yariye bwa mbere cyangwa se ukuntu yagiye avanga nabyo ubwabyo bikaba byamutera ikibazo”.

Kalisa akomeza agira inama bagenzi be bakora mu by’amahoteli bakwiye gukomeza kubugnabunga ibijyanye n’ubuziranenge, ariko bakibuka kuba hafi y’abantu bakeka ko batamenereye indyo bateka.
Umuyobozi w’iyi hoteli y’Inyenyeri Eshatu anashimira inzego za Leta uburyo zikomeza kubaba hafi zibafasha kugenzura ibikorwa byabo bya buri munsi, kuko uretse kubafasha kugira isuku binabafasha kwerekana ubuziranenge bw’ibyo bakora.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iryo ni isomo babonye. Nk’uko uwo muyobozi abivuga n’abandi barebereho kuko iyo bavuga Customer care ntibigarukira ku kwakira umuntu gusa, abo banyamahanga mujye mubasobanurira composantes z’amafunguro mwatetse, nibiba ngombwa mubakorere na specialites zo mu bihugu bya bo, aho gushyira ibisuperi hariya ngo buri wese yarure nibyo atazi. Ibyo kandi mwakagombye kubikorera n’abanyagihugu mubona batamenyereye ibya hoteli; muzi ko hari n’abajya muri toilet bakayibura kuko babonye Siege kandi baramenyereye umwobo!
Hari Hotels yo muri kimwe mu bihugu duturanye narayemo, bo ntibemerera umuntu ufata amafunguro muri Hotels, kwinjizamo ibiryo yaguriye ahandi, murumva ko ari ukwirinda uwavuga ko yahanduriye.