“Hope and Peace Foundation” yaje gushimangira gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu rubyiruko
Umuryango (Foundation) “Hope and Peace Foundation” uhuriza hamwe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’urubyiruko rufite ababyeyi bagize uruhare muri jenoside hano mu Rwanda, ufite gahunda yo gushimangira gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu rubyiruko.
Uyu muryango washyizweho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumva neza amateka yaranze u Rwanda, ukaba ufite intego eshatu, nk’uko bitangazwa na Honorine Uwababyeyi, umuyobozi mukuru w’uyu muryango ari nawe wawutangije

Intego ya mbere ni uguhuza urubyiruko rwarokotse Jenoside n’uruvuka mu miryango yagize uruhare muri jenoside muri gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge.
Intego ya kabiri ni ukwita ku bagore bahohotewe muri jenoside bibanda cyane cyane kuri bariya bana babavutseho.
Intego ya gatatu ni ukwita ku nshike zigeze mu zabukuru.
Yakomeje atngaza ko uyu muryango watangiye mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2013.

inama ya mbere ya “Hope and Peace foundation” yabaye mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2013 ubwo batangiraga kugezaho abantu ibitekerezo no kureba intego nyamukuru zagenderwaho muri uyu muryango.
Ati “Ni njyewe wazanye icyo gitekerezo kuko nari maze igihe bitewe n’ibyo mbona muri sosiyete numva hari icyo nakora nk’umunyarwanda, ndavuga nti noneho twatangirira mu bajene, ni twebwe mbaraga z’ejo hanyuma nkomeza ngenda mbigeza no kubandi ba bugufi turakiganira baranshyigikira hanyuma tubasha kukigeza mu bikorwa.”
N’ubwo bagenda bahura na zimwe mu mbogamizi zijyanye ahanini n’imyumvire ya bamwe, ngo ntibibaca integer ahubwo bibatera kurushaho gukora kuko baba bizeye ko ikizavamo ari cyiza.
Yagize ati: “Ibintu byacu kubikora ni ukumva abantu. Ni ukubatega amatwi. Ni ibintu bijyanye n’uburyo bw’imyumvire yabo. Ibyo rero hari icyo biba bidusaba wenda tutarabonera ubushobozi ariko twizerako haracyari kare twizera ko bizashoboka. Ikindi ubuyobozi mu nzego zose buturi hafi,tukaba twizera y’uko ibyo twifuza tuzabigeraho neza dufatanije n’inzego zose.”
Kuba “Hope and Peace Foundation” ihuza neza neza na gahunda ya Leta ya “Ndi umunyarwanda”, Honorine Uwababyeyi asanga kuriwe ari ikintu cyiza cyane kuba yaragize igitekerezo hanyuma nyuma y’igihe kitari kinini cyane na Leta ikakizana kandi ikagishishikariza abanyarwanda.
Yagize ati: “Mu by’ukuri iki kintu tujya kugitekerezaho n’uburyo twatangiye, ntabwo twari tuziko Ndi umunyarwanda izabaho ariko twaje kwisanga ibyo dukora n’ubundi bimeze nk’ibya Ndi umunyarwanda.
N’ubundi twese mu yandi magambo, twese tugiye gushyigikirana kugira ngo tubashe kugera ku ntego.
Twabitekereje tutarumva ko habaho Ndi umunyarwanda, wenda twe ntitubivuga gutyo ngo tubyite Ndi umunyarwanda ariko natwe twashakaga gusubira mu mateka yaturanze no kwerekana ko ibyo ngibyo bidakwiye kuba aribyo bidutanya. Turi urubyiruko rufite ejo hazaza ku Rwanda rwiza.”
Yakomeje atubwira ko byamuhaye ikizere no kutitinya, bimuha ingufu z’uko azajya adatinya gushyira ahagaragara ibitekerezo bye bindi azagenda agira.
Yagize ati: “ku giti cyanjye naranezerewe. Kuba utekereza ikintu wajya kubona ukabona abantu bagukuriye barenze umwe baricaye batekereje ikintu nka kiriya uhita uvuga uti wow, ndi mu murongo mwiza wo kubaka igihugu. Wumva rero ugize courage yo gukomeza, yo kudaca intege ibitekerezo byawe, kuko utangira kwiyumva ko ibitekerezo byawe birubaka kuko n’abandi babitekereza. Ibyo rero bikaduha imbaraga zo gukomeza no kwaguka mu bitekerezo.
Ubu noneho ndatekereza ko ntazongera kujya ngira ubwoba bwo ku lancer, bwo gutangira igitekerezo cyanjye. Nzajya mvuga nti burya ibitekerezo byanjye ntabwoba reka mbisohore, mbonako bishyigikirwa n’abandi.”
Umuryango “Hope and Peace Foundation” ufite ikicaro mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyakabanda, akagari ka Nyakabanda ya mbere mu mudugudu wa Nyakabanda ariko akaba ari umuryango uzakorera mu gihugu hose.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomereze aho nubwo muhura nibibaca intege ariko mukomeze muberere imbuto amaherezo y’inzira ni munzu bazajya bahinduka buhoro buhoro kandi icyo urubyiruko rwashyizemo imbaraga burya ntigishobora kunanirana.