Hirya no hino mu turere haracyari ihohotera rihishe-MIGEPROF
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, arasaba Abanyarwanda kwitabira ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bagaragaza abakora ibyo byaha kugira ngo bicike burundu.
Byari kuri uyu wa 05 Mata 2015, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, umuhango wabereye i Nkumba mu Karere ka Burera.

Muri uwo muhango Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko Abanyarwanda bigishijwe kuva mbere ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ariko ngo usanga hirya no hino mu turere haba ihohoterwa nyamara abantu ntibagire ubwira bwo kwerekana uwakoze icyo cyaha.
Ngo ni ngombwa ko Abanyarwanda bose bitabira ubwo bukangurambaga, bukava mu bagambo, mu ndirimbo ndetse no mu nyigisho ahubwo bukajya mu bikorwa, bagafasha ubuyobozi kwerekana abakora ibyaha by’ihohotera kugira ngo bafatirwe ibyemezo.
Agira ati “Turashaka ahubwo ko ubu bukangurambaga, uyu munsi dutangira kuvuga ngo kanaka duturanye, kanaka dukorana, kanaka mu ishuri, wa mugenzi wanjye dore ihohoterwa yakoze. Ingabo zacu, abashinzwe umutekano, bakamwereka indi nyigisho.”

Akomeza avuga ko ibibazo byo gukubita mu ngo, ibibazo by’amakimbirane mu ngo bagomaba kubicikaho kuko atari umucu w’Abanyarwanda nk’uko bamwe babikeka.
Minisitiri Gasinzigwa, ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, hari hari intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zibarirwa muri 508, zashoje itorero zari zimazemo igihe cy’icyumweru.
Izi ntore zaturutse mu turere twose tw’u Rwanda, zamwemereye ko umusanzu wazo mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ari ugutangira amakuru ku gihe, bagaragaza aho ryabereye ndetse n’uwarikoze.
Ikindi kandi ngo bazakomeza kwegera abaturage, bitabira umugoroba w’ababyeyi, babigishirizamo kurwanya ihohoterwa mu rwego rwo kurikumira ritaraba.
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ryateguwe na MIGEPROF ifatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’abibumbye (UN).
Minisitiri Gasinzigwa avuga ikigambiriwe ari uko ihohotera iryo ari ryo ryose ricika mu muryango Nyarwanda, aho gushyira imbere gusa umubare runaka ugaragaza aho rigeze rigabanuka.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubanze murwanye na ruswa ishingiye ku gitsina kuko abana ba bakobwa bamerewe nabi. Birukanwa mubuzi cyangwa gutoyezwa iyo bAtemeye kuryamana naba patron.
turirwanye rishire burundu mu muryango nyarwanda maze turusheho gutera imbere