Hatashywe One Stop Center mu nkambi ya Kigeme n’abayituriye

Mu karere ka Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro ikigo (one stop center) cyizajya gitanga ubufasha mu bujyanama, ubuvuzi ndetse no mu mategeko hagamijwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kikazatanga serivisi ku mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme n’abaturage bayituriye.

Mu muhango wo gutaha iyi “one stop center” ku mugaragaro, kuri uyu wa kane tariki 05/06/2014, minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine yatangaje ko hirya no hino mu Rwanda hari ibi bigo bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba barabyegereje inkambi z’impunzi ngo nazo zibashe guhabwa izi serivisi.

Minisitiri Mukantabana afungura inyubako One stop center izakoreramo.
Minisitiri Mukantabana afungura inyubako One stop center izakoreramo.

Ati “izi one stop center mu Rwanda hose zirahari mu rwego rwo kurwanya by’umwihariko ihohotera rishingiye ku bitsina. Niyo mpamvu yaje hano kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku bitsina naryo rishobore kurwanywa mu nkambi z’impunzi no mu baturage bahegereye”.

Commissioner of Police Bruce Munyambo wari uhagarariye polisi y’igihugu muri uyu muhango, yijeje impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ko polisi izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uburenganzira bwabo nk’abantu bwubahirizwe nk’uko biri mu nshingano zabo.

Impunzi zari zitabiriye umuhango wo gutaha one stop center.
Impunzi zari zitabiriye umuhango wo gutaha one stop center.

“Twe nka Rwanda National Police (polisi y’igihugu) tuzakomeza kubungabunga umutekano wanyu kandi tubijeje y’uko uburenganzira bwa kiremwamuntu cyane cyane kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose biri mu nshingano yacu kandi tuzakomeza kubyubahiriza,” CP Munyambo.

N’ubwo hejuru ya 80% by’impunzi ari abagore n’abana ndetse bakaba aribo banyantege nke, one stop center ngo ntizatanga serivisi kuri bo gusa kuko n’abagabo n’abahungu bazumva ko hari aho bakorewe ihohoterwa bazayigana bagahabwa ubufasha bakeneye, nk’uko umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, Mathew Crentsil abyemeza.

CP Munyambo Bruce yijeje impunzi ko bazaharanira ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa.
CP Munyambo Bruce yijeje impunzi ko bazaharanira ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa.

Ati “One stop center irahari kugira ngo buri mpunzi ikorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibone aho ijya gushaka ubufasha n’ubujyanama. Twumvise kandi abagabo n’abahungu nabo bakorewe ihohoterwa, abo na bo one stop center izabafasha. Si iy’abagore n’abana gusa, ni iya buri wese wumva ko yafashwe mu buryo budakwiriye”.

Nyuma yo gutaha One stop center iri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, hanatashywe iyo mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara.

Mathew Crentsil, Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda.
Mathew Crentsil, Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda.

Mu nkambi ya Kigeme kandi hanatashywe inyubako izajya ikorerwamo n’ubuyobozi bw’inkambi, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na polisi y’igihugu yiswe “Turi Kumwe” hagamijwe gucunga umutekano no kwegereza impunzi serivisi.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza gukomeza kutwegereza service nkizo ngizo zidufitiye akamaro kanini kandi turanazishimira cyane

Ramba yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

erega ntakiza abayobozi bacu badakorera ikiremwa muntu waba uri umunyarwanda utari wese ndetse n’umuturarwanda , ibi bige bibera isomo ibihugu biba bifite impunzi mu rwanda, aho usanga bamwe bagirira nabi abanyarwanda ariko twe tukaba tutabibitura, komereza aho Rwanda unabera abandi kugira umutima wa kimuntu kuje wese akugana

louis yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka