Hatangiye ubugenzuzi ku mipaka y’u Rwanda na Congo

Itsinda ryitwa Joint verification Mechanisms ryashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ukuri hagati y’ibivugwa ku Rwanda na Congo, ryatangiye akazi kary ko kugaragaza ukuri kuri ibyo birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.

Kugenzura imipaka byatangiriye i Goma ndetse kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igikorwa cyakomereje mu kugenzura imipaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rusizi, no ku mupaka uhuza u Burundi na DR Congo ahitwa i Buvira.

Ubwo ingabo zigize iryo tsinda zakirwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert, yazisobanuriye ko ingabo z’u Rwada zisanzwe zikorana neza n’inzego z’ibanze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, kandi ko umusaruro w’iyo mukoranire myiza ari umutekano utuma abahatuye n’abahagenda bakomeza gahunda zabo nta nkomyi.

Ibibazo byabajijwe na bamwe mu basirikare bagize iryo tsinda, byibaze ku kumenya impamvu habayeho gufunga imipaka ku ruhande rwa Congo.

Baganira ku mpamvu z'urugendo rwabo.
Baganira ku mpamvu z’urugendo rwabo.

Col. Rutikanga Jean Bosco uyobora ingabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke asobanura ko icyo cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Congo kandi ko ntacyo bagihinduraho gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda ho baracyakora uko byari bisanzwe.

Col. Rutikanga kandi avuga ko nta kintu bamenyeshejwe cyaba yatumye Congo ifata icyo cyemezo, ariko ngo usanga byaragize ingaruka ku mpande zombi kuko gukora kw’amasaha make kw’imipaka ihuza Congo n’u Rwanda bibangamira abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu, abacuruzi ku mpande zombi, ndetse n’abakorera indi mirimo mu bihugu byombi.

Itsinda Joint verification Mechanisms rigomba kugenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo ndetse bikajyana no gusesengura uko buri gihugu cyubahiriza ubusugire bw’ikindi.

Nubwo nta gihe yavuze ibikorwa byabo bizamara, ngo ibizavamo bizashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu izi ngabo ziturukamo kugira ngo hafatwe umwanzuro bitewe n’ibyo bazaba bagaragaje, kandi bikazaba ari ukuri kuzubahirizwa na buri gihugu mu bitungwa agatoki; nk’uko byatangajwe na Brigadier General Muheesi Godfroid uyoboye iryo tsinda.

Brigadier General Muheesi Godfroid uyoboye itsinda Joint verification Mechanisms.
Brigadier General Muheesi Godfroid uyoboye itsinda Joint verification Mechanisms.

Icyemezo cyo gushyiraho itsinda rigenzura imipaka uhuza u Rwanda na Congo cyafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari yateraniye muri Uganda mu kwezi gushize nyuma y’uko impuguke z’umuryango w’abibumbye zivugiye ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha umutwe wa FDLR, ugizwe na bamwe mu Banyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwada muri 1994.

Itsinda Joint verification Mechanisms ririmo kugenzura umupaka ku mpande zombi rigizwe n’abasirikare baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Uburengerazuba: Congo-Kinshasa, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Congo-Blazaville, Kenya, Uganda, Namibia, Angola, Central Africa na Sudani.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

MURAKOZE NI.RUKUNDO AUGUSTIN

yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

UYU BRIGADIER GENRAL AKOMOKA MUKIHE GIHUGU?

amakuru yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka