Hatangirijwe uburyo bushya bwo kugenzura serivisi mu mirenge
Kuwa 9 Nzeri 2015, mu Ngororero hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu, umushinga wo kugenzura serivisi n’ikoreshwa ry’imari ya Leta mu mirenge.
Uyu mushinga wo kugenzura imitangire ya serivisi n’imicungire y’imari ya Leta ku rwego rw’umurenge, urareba inzego zose zishamikiye ku karere zigera ku 7366 zigenerwa ingengo y’imari, zose zikaba zigomba kugenzurwa.
Iryo genzura rizibanda ku ngingo z’ingenzi zikurikira: ubwiza bw’ibidukikije n’isuku rusange biranga ahakorerwa imirimo inyuranye, imitangire ya serivisi, imicungire ya gahunda za Leta zigamije guhindura imibereho y’abaturage n’imicungire y’imali n’umutungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’iburengerazuba, Jabo Paul asobanura ko akarere ka Ngororero katoranyirijwe gukorerwamo igerageza ry’iyi gahunda kuko kagaragaje ko kazamutse cyane mu mikorere myiza.
Mu gihe iri igerageza rigikomeje, ngo rigenze neza byazakoreshwa mu gihugu hose mu kugenzura imikorere y’inzego za Leta.
Iyi gahunda ihuriweho n’inzego za RGB, MINALOC, PFM n’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.
Igenzura rizajyarikorwa n’amatsinda azamanuka mu mirenge kureba niba koko ahakorerwa haboneye, niba imitangire ya serivisi inoze cyagwa se imicungire n’imikorehereze y’imari ya leta.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko nta kabuza abakozi bagomba gutanga serivisi nziza kandi ko abo ubugenzuzi buzagaragazaho intege nkeya bazajya bafatirwa ingamba zikomeye.
Ubu ngo bagiye gushyira imbaraga mu gushaka ibyaba bikibura kugira ngo buri mukozi yubahirize inshingano ze 100% maze nabyo bikorwe.
Kugenzura itangwa rya serivisi no gukoresha neza imari ya Leta bikaba bigiye gushyirwamo imbaraga mu mirenge mu gihe wasangaga byibanda kunzego zo hejuru mu turere, ibigo bikomeye na za minisiteri.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane iki gitekerezo cyo kugenzura imikorere y’imirenge, ibi bizatuma serivisi zinozwa nkuko bikwiye, bityo serivisi nziza zikatugeraho twese.