Hatangijwe gukora irangamimerere mu buryo bw’ikoranabuhanga
Abashinzwe irangamimerere mu mirenge ndetse n’abashinzwe ibarurishamibare (statistiques) mu turere kimwe n’abagaragaza imibare y’abarwariye kwa muganga, abahavukiye hamwe n’abahapfiriye, bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza iyo mibare.
Iyi gahunda yagenwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Huye kuri uyu wa 15/7/2014, aho igomba kugeragerezwa harebwa ibigomba kunozwa, kuko ngo “aka karere gafite igice cy’umugi n’icy’icyaro” nk’uko bivugwa na Willy Gasafari, ushinzwe ishami ry’ibarura rusange mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Abashinzwe irangamimerere mu mirenge ndetse n’abakora kwa muganga, bazajya buzuza amakuru ya ngombwa ku rubuga rwa interinet rwabigenewe. Imibare ituruka kwa muganga izajya ifasha abashinzwe irangamimerere kumenya ko hari ibyo bagomba kuzuza.
Abajyanama b’ubuzima ubundi bagira uruhare mu gutuma hamenyekana ababyariye mu rugo, na bo ngo hazarebwa ukuntu bajya bafasha muri iki gikorwa kuko kugeza uyu munsi hakigaragara abantu babyara cyangwa bapfusha ariko ntibabimenyeshe muri serivisi z’irangamimerere.
Kuri iyi ngingo kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje gukora ubukangurambaga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo abaturage bitabire kwandikisha abavutse ndetse no kwandukuza abapfuye.

Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’akarere ka Huye ati “tuzacisha amatangazo ku maradiyo, mu nsengero, mu nama z’abaturage dukora buri kwezi ... kugira ngo abantu bamenye ko
irangamimerere ari igikorwa gikomeye gifitiye igihugu akamaro.”
Nta bazongera guhindura irangamimerere ryabo uko bishakiye
Willy Gasafari avuga ko igihe iyi gahunda izaba iri kugenda neza mu gihugu hose, izaca akajagari gakunze kugaragara mu irangamimerere aho usanga hari abantu bahindura amazina uko bishakiye, cyangwa se bakanahindura imyaka bafite.
Na none kandi, ngo izatuma imibare y’abanyagihugu imenyekana igihe cyose ikenewe, hatarinze gutegerezwa ibarura rusange riba mu gihe cy’imyaka 10, kandi na bwo rihenze.
Uyu muyobozi kandi agira ati “uko imyaka izagenda iza, irangamimerere nirizanoga –sinavuga ngo ni none cyangwa ejo- kubera ko ibarura rusange rihenda, hari igihe kizagera tukajya dukoresha iriya mibare y’irangamimerere.”
Irangamimerere rikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ngo rizatuma umuturarwanda ahabwa serivisi zikenera irangamimerere aho ari ho hose, bidasabye ko ajya aho yiyandikishirije gusa.
Albert Niyonzima, ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Ngoma, ati “umuturage uzaba werekeye mu kandi gace azaba afite uburenganzira bwo kubona serivisi nk’aho ari iwabo, bityo mu gihugu cyose umuturage yumve ko ari iwabo.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza! Ndagirango munfashe mumpe irangamimerere y’umuvandimwe wanjye witabye Imana mu mwaka wi 2005 ariwewitwa Gatarina Bazilette warutuye mu karere ka HUYE m’umurenge wa Ngoma icyo gihe irangamuntu ye yayifashe mu mwaka wi 1995.
Murakoze mbaye mbashimiye mugihe ntegereje igisubizo cyanyu cyiza.
ikoranabuhanga ni kime myihutha iterambere kandi mu nd tugend urgeza muri byinshi dukora, ibi I=nibyerekeanoko 2020 tuzayigeramo neza twemye rwose ntakibazo
oya nibyo gahunda ni ukuva muri analogue tujya muri digital izo methode zose zishaje zigomba kuvaho ubundi ikoranabuhanga rikimazwa muri serivise zose za leta.
ikoranabuhanga turiminuze maze ridufashe kugendana n;intego z;ikinyagihumbi kandi duharanire ko uru Rwanda turugira paradizo