Hatangijwe gahunda y’ubujyanama ku rubyiruko no gupima SIDA buri munsi
Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda z’ubujyanama no gupima SIDA (VCT) buri munsi ku bigo by’urubyiruko biri mu gihugu. Iyo gahunda yatangiriye ku kigo cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali tariki 29/11/2012.
Gahunda ya VCT ku bigo by’urubyiruko igamije gupima ubwandu bwa SIDA ku bushake kandi ku buntu, hamwe no gutanga inama ku buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ubujyanama ku rubyiruko rwifuza kurushinga, hamwe n’inama zo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iyi gahunda ngo ishobora gutuma habaho kugabanya SIDA ku buryo bugaragara, ndetse no kongera ubwitabire mu kuboneza urubyaro, kuko ibigo by’urubyiruko bigerwaho n’abantu benshi ku munsi, nk’uko Jean Marie Vianney Niyitegeka, umukozi muri MYICT abihamya.
Ku kigo cya Kimisagara hagerwa n’abantu benshi baba baje kuhakorera inama, ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro, nk’uko bigaragazwa n’urujya n’uruza rw’abantu bahagera.
Umuhuzabikorwa wa VCT ku kigo cya Kimisagara, Seraphine Mukeshimana, avuga ko iyi gahunda izakorwa neza buri munsi, mu minsi y’imibyizi, kuko hari abakozi bahoraho babigenewe, ndetse n’ibikoresho bihagije.

“Abantu bageze ku myaka myinshi, abafite ubukire cyangwa ababaye abayobozi ku rwego rwo hejuru babitewe no kugira uburerere bwiza, birinze kwiyandarika hamwe n’ibiyobyabwenge”, nk’uko Miss Rwanda 2012, Aurore Mutesi, yabibwiye urubyiruko rwitabiriye gutangiza VCT.
Bamwe mu rubyiruko baza ku Kimisagara, batangarije Kigali Today ko mu gihe VCT igiye gutezwa imbere, hagombye no kubaho gahunda zo kuyunganira, zirimo kubonera abantu imirimo bahugiraho, ikanabazanira inyungu.
Bemeza ko kuba imburamukoro bituma umuntu akora amafuti menshi, harimo ubusambanyi, ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|